skol
fortebet

Kwibuka23: Tariki 13 Mata 1994, Abatutsi bari barahungiye ahantu hatandukanye bagabweho ibitero

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana kubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero benshi bakwicwa.
Impunzi z’abatutsi zisaga 35000 zaturutse muri za komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe mu kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana kubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero benshi bakwicwa.

Impunzi z’abatutsi zisaga 35000 zaturutse muri za komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe mu kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamaza kuri komini n’abajandarume bo mu kigo cya Nasho. Abatutsi 18 gusa nibo barokotse ubwo bwicanyi. Nyuma y’ibyumweru bibiri ingabo za FPR Inkotanyi zimaze gufata Nyarubuye, zahasanze imirambo imwe yarariwe n’imbwa, zicukura imva rusange imbere ya kiliziya, zirabashyingura.

Nk’ uko tubikesha urubuga rwa komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside kuri iyo tariki Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya ya Musha (ubu ni mu karere ka Rwamagana), barishwe bose.

Interahamwe zishe abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Gishaka, muri Bumbogo

Interahamwe zakusanirije abatutsi b’I Shyorongi, Kanyinya (mu karere ka Nyarugenge) mu nzu ya Mukarumanzi, zirabica bose zirabarangiza.

Abatutsi bari bahungiye ahahuze urusengero rwa ADPR (rwahindutsemo urwibutso rwa Jenoside) mu murenge wa Rusiga, barishwe.

Abatutsi b’i Rukara mu karere ka Kayonza, barishwe.

Abatutsi bari bahungiye mu ishyamba ryo ku musozi wa Maranyundo, muri Bugesera, barishwe.

Abatutsi biciwe mu kigo Ndangamuco cya Kisilamu kwa Kadafi, giherereye ku Kivugiza muri Nyamirambo.

Guhera ku itariki ya 13/04/1994, Abatutsi bose Interahamwe zicaga zibakuye mu Cyabakamyi, rwabicuma n’ahandi (mu Karere ka Nyanza) zabajugunyaga mu mugezi wa Mwongo.

Abatutsi bagera 30,000 bari bahungiye mu Kiliziya ya Kibeho, bagabweho ibitero bibiri n’Interahamwe, zicamo abatutsi bagera 2200, kubera kwirwanaho kw’impunzi, zabashije kwirukana Interahamwe.

Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Kinyamakara, ku mashuri ya Mbogo no ku musozi wa Mbogo, ubu ni mu Karere ka Huye, bishwe n’Interahamwe ziturutse muma Komini anyuranye ya perefegitura Gikongoro.

Hishwe Abatutsi i Mururu bicirwa bicirwa ahitwa Nyakanyinya

Hishwe Abatutsi i Gaseke muri komine Nyakabuye bicirwa ahitwa Kinunga (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu kagali ka Gaseke mu Mudugudu wa kinunga bicirwa ahitwa Kinunga (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Mpanga bicirwa ahahoze ari Komine Nyakabuye (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi b’i Gitambi mu kagali ka Gahungeri umudugudu wa Kamagaju

Hishwe Abatutsi b’ i Karenge muri Rwibogo (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi i Kibingo muri Gihombo (Cyangugu) bicirwa kuri Paruwasi ya Kibingo

Hishwe Abatutsi bo ku Muhororo muri kirimbi (Nyamasheke)

Abatutsi benshi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo ku Cyome I gatumba (Ngororero)

Hishwe Abatutsi benshi I Kibilira muri Ngororero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa