skol
fortebet

Kwibuka 28 : Urubyiruko rwiga mu Buhinde rwahagurukiye abapfobya Jenocide yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshureo ya 28 Abanyarwanda n’Isi yose mu rusange baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.Ku wa gatandatu, tariki ya 16 Mata, Komisiyo Nkuru y’u Rwanda mu Buhinde, yakoze umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Sponsored Ad

Mu bitabiriye uwo muhango n’abantu bagera kuri 80, higanjemo abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Buhinde, Bangladesh na Sri Lanka.

Ni ibirori byari bigamije kwigisha abanyeshuri bakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guha inzira uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rya Jenoside n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Jacqueline Mukangira, Komiseri Mukuru w’u Rwanda mu Buhinde yoherereje ubutumwa bw’impuhwe abarokotse Jenoside, anashimira ubutwari bw’ingabo za RPA / FPR zahagaritse Jenoside.

Mukangira Yabwiye abari bari aho amateka ya Jenoside, aho yashimangiye umwihariko wo kwicwa byihuse n’abicanyi mu gihugu hose, ndetse n’urwego rw’ubugome bwaranze icyo gitero.

Polisi Denis wahoze mu nteko ishinga amategeko mu Rwanda na we yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango urugendo rwa Jenoside , asobanura imyiteguro, ishyirwa mu bikorwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yibanze ku mateka maze ashishikariza abatuye muri ako karere gushyira imbaraga mu kurwanya ibitekerezo bitandukanye Abanyarwanda batewe n’amoko yahimbwe n’abakoloni.

Yabigishije kandi ibijyanye no guhezwa kw’Abatutsi muri repubulika ebyiri za mbere z’u Rwanda nyuma y’ubwigenge, bikarangirira habayeho Jenoside yakorewe muri 1994.

Denis Yakomeje ababwira imbaraga zakoreshejwe kugira ngo Abanyarwanda bagere ku bumwe n’ubwiyunge bw’abaturage, ndetse n’umutekano n’iterambere ry’igihugu, akomeza gushishikariza urubyiruko kurinda ibyagezweho no kugira uharanire mu iterambere ry’Igihugu.

Dr Abdallah Utumatwishima, umuganga w’umunyarwanda na we yaganiriye n’abari bitabiriye ibirori byo kwibuka, abinyujije mu mashusho yerekana ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside yakorewe abatutsi hanze y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu kubirwanya.

Yabasabye abari bari aho guhagarara ku Bumwe, Gutekereza byagutse ku iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusoza Yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda ariwo muti wo kwirinda amacakubiri, mu gihe “gutekereza cyane” bifasha igihugu gukora imishinga minini yo kuzamura ubukungu bwacyo, kandi kubazwa bikaba byemeza ko ibyagezweho birambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa