skol
fortebet

#Kwibuka28:Ally Soudy yakebuye abakinangiye mu kugaragaza ukuri ku mabi ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Ally Soudy wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yavuze ishavu n’agahinda aterwa no kubura abe, asaba Abanyarwanda kuvuga ukuri kubyabaye, hanyuma bagasabira ubutabera abanze kumva no guhinduka kugirango barusheho kubaka u Rwanda rw’ejo ruzira inabi.

Sponsored Ad

Guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abanyarwanda n’abaturarwanda bakomeje gusangiza abandi ubuhamya n’amateka atandukanye y’urugendo rwabo rw’umusaraba n’uko baje kwiyubaka ndetse banatanga ubutumwa bw’ihumure n’ikizere cy’ejo hazaza.

Ally Soudy umwe mu banayamakuru beza dufite unabimazemo igihe ari mubasigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 dore ko yamutwaye ababyeyi, umuryango, inshuti ndetse n’abavandimwe avuga ko ibyabaye yabibonesheje amaso ye kandi n’ababikoze abazi bari inshuti z’umuryango.

Mu kiganiro n’Inyarwanda Ally Soudy yagarutse ku ishavu n’agahinda aterwa no kubura abe anenga cyane abagoreka amateka bakanapfobya Jenocide yakorewe Abatutsi.

Yagize ati"Kenshi iyo nibutse Mama umbyara, Sogokuru wandeze na Nyogokuru biberaga za Kabuga aba-Tantes batagira ingano, aba Oncles bang, aba Cousins na Cousines benshi, abari abaturanyi bacu ndetse n’umuryango mugari wange bose bishwe urw’agashinyaguro. Njye ubwange nari mfite imyaka 10 abishe narabiboneye bamwe nari na nabazi zari inshuti za Mama ndetse izindi ari izange nubwo nari umwana".

Ally Soudy mu gahinda kenshi yakomeje agira ati" Abishwe bamwe ndabazi n’icyo bavugaga baziraga naracyumvaga kuko nange ubwange nasimbutse urupfu kenshi, nshimire ahubwo Imana yabandinze, abo bicanyi. Hanyuma ukajya kumva ukumva umuntu aratinyutse akavuga ngo abo bose nibo bikururiye urupfu, cyangwa ngo habayeho ubwicanyi na Jenocide igamije ikind! Nibwo mpita nibaza nt ’ese aba bose bishwe ninde wari warahisemo kuvuka no kuba icyo bavuga babiciraga? Byibura se muribo ninde wari unazi ibya Politike?"".

Uyu munyamakuru yasoje akangurira AbanyaRwanda gutangira kuvuga ukuri kubyabaye ati"Igihe ni iki ngo nge nawe dutangire tuvuge ukuri kubyabaye kandi bamwe twabonesheje amaso yacu. Hari igihe duceceka ngo twibereho mu mahoro bakagirango ntituvuga cyangwa ntituzi ibyo bakoze. Twese hamwe dukomezanye umujyo umwe wo kubaka u Rwanda rushya ariko na none dusabira ubutabera ku banze kumva no guhinduka batazatoza u Rwanda rw’ejo inabi".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa