skol
fortebet

#Kwibuka28: Bank ya Kigali yunamiye abari abakozi bayo, bifatanya n’imiryango yasigaye

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya 28 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 Bank ya Kigali yibutse abari abakozi bayo bagera kuri 15 bishwe bazira uko baremwe.

Sponsored Ad

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Mata 2022 aho wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa BK ruherereye ku cyicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, hibukwa abahoze ari abakozi bayo 15 bishwe urupfu rw’agashinyaguro bazira ubwoko bwabo.

Nyuma yo gusubiza icyubahiro abahoze ari abakozi ba BK, umuhango wo kwibuka wahise ukomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, na ho hashyirwa indabo aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije w’umuryango wita ku nyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), Freddy Mutanguha, avuga ko nk’abantu barokotse Jenoside kwibuka babibonyemo ubuzima.

Ati “Twabibonyemo ubuzima kuko iyo wibuka uba uhaye agaciro gakomeye abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe bazira ubusa, bashinyaguriwe, bashyizwe mu nzuzi, mu migezi no mu misarane, ni henshi batahawe ako gaciro, ariko iyo tubibuka gutya, tuba tubasubije agaciro kabo, kuko bakambuwe, bakamburwa ubumuntu”.

Akomeza agira ati “Kubibuka rero, tukanabibukira no ku rwibutso aho bashyinguye mu cyubahiro cyabo, dushobora kugenda tugashyiraho indabo, tukabunamira, tukabarinda, benshi tukabavugisha, ibyo byose ni byo byubaka ubuzima. Nyuma ya Jenoside iyo tugira ubuyobozi butaduha umwanya wo kwibuka ngo dushobore kuvuga agahinda kacu, abenshi mu barokotse Jenoside ubuzima bwari kuba bwarababihiye”.

Athanase Murengerantwari wari uhagarariye imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri BK, avuga ko n’ubwo mu gihugu harimo ibigwari mbere ya Jenoside ariko bishimira ko cyanibarutse intwari zayihagaritse, kandi ngo imbuto zasigaye zarashibutse ku buryo abazishibutseho bazakomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Turishimira ko imbuto zasigaye zashibutse, tunabishimira Imana, kandi bashimishwa n’uko babayeho. Intego yabo ni ukubaka Igihugu. Twese rero, ikigero buri wese arimo twibuke twiyubaka. Igihugu cyacu kidushishikariza kutarobanura abaturarwanda, icyo umuntu asabwa ni uko akorana umwete”.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko batibuka gusa abahoze ari abakozi babo, ahubwo banafata mu mugongo abavandimwe n’imiryango basize, babereka ko batari bonyine.

Ati “Tubabwira ko n’ubwo babuze abavandimwe babo turacyariho twebwe, BK yarakuze umusanzu batanze ntabwo wapfuye ubusa, BK iriho kandi twumva ko natwe turi abavandimwe babo, tuba dushaka gufatanya no kubafata mu mugongo”.

Kuba uyu munsi BK yarakuze ikaba ifite abakozi benshi, ngo harimo n’abatari bacye bavutse nyuma ya Jenoside ku buryo iyo umuhango wo kwibuka Abatutsi bayizize ubereye ahantu hari amateka yayo nko ku rwibutso rwa Kigali, hari amasomo menshi bakuramo nk’uko Dr. Karusisi abisobanura.

Ati “Kuza hano ni ahantu hafite amateka aremereye, tukumva ko ari byiza kugira ngo abo bana baze bamenye amateka y’Igihugu cyacu, aho Igihugu cyavuye kugira ngo dukomeze tugire amahitamo meza yo kubaka Igihugu, no kwamagana amacakubiri”.

Bk yifatanyije n’imiryango y’abari abakozi babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa