skol
fortebet

#Kwibuka28: Ministre Bizimana yeretse urubyiruko abo kwigiraho igihe bahawe inshingano

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dr Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagaragaje Abanyapotiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuka mu Majyepfo, anatunga agatoki bamwe mu barimo kuyipfobya no kuyihakana muri iki gihe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022, Dr Bizimana yavuze ku bayobozi bagaragaje ishyaka mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bakabakaba 50,000 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ndetse n’abarenga 200,000 biciwe mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki 21 Mata 1994.

Mu bari bari aho harimo abarharokokeye harimo Mukakabanda Juliet yibuka ko kuri iyo taliki yari kumwe n’umugabo we n’abana batatu, bakaba bari bahahungiye bizezwa ko bazarindwa, nyamara ngo interahamwe n’abari ingabo za Leta (Ex FAR), bahise bahabatsembera harokoka abatarenga 20 mu bihumbi bibarirwa muri za mirongo.

Mu buhamya bwe Mukakabanda waharokokeye n’umwana umwe yagize ati "Nakoraga kuri buri mwana, ngahamagara, ngakora ku mutima nibwira ko ubwo bagikanuye wenda bagihumeka ariko si ko byari biri".

N’ubwo ntawe ushira agahinda k’abe bishwe urupfu nk’urwo, Mukakabanda ashimira Inkotanyi zabarokoye, ndetse Leta ikaba yaramufashije kongera kwiyubaka, ubu akaba afite aho atuye, ari umuhinzi mworozi ndetse n’umwana basigaranye akaba yiga muri Kaminuza.

Minisitiri Bizimana na we yibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Amajyepfo yarimbuye benshi (ibihumbi 200 ku munsi umwe), n’ubwo muri iyo ntara ari ho havuka abanyapolitiki benshi barwanyije Jenoside.

Mu b’intangarugero ngo harimo Umwami MutaraIII Rudahigwa, uwari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, Michel Rwagasana na Félicité Niyitegeka.

Dr Bizimana avuga ko abo bose n’ubwo bapfuye batanga urugero rwiza ku babyiruka muri iki gihe, aho kwigira ku bandi bakiriho ngo barimo gupfobya no guhakana Jenoside.

Yagize ati "Hari abari mu mahanga mu mitwe ya FDLR, FDU-Inkingi, bamwe mu bavuga ko bacitse ku icumu bashinze icyitwa ’Igicumbi".

Dr Bizimana avuga ko abo atari abo kwigiraho kurwanya akarengane no guha umutekano n’uburenganzira buri wese, nk’uko Leta y’u Rwanda ibikora, ikaba ari yo ikwiye gushyigikirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa