skol
fortebet

#Kwibuka28:Umu Raperi Zinem yasohoye indirimbo “’Yaminsi” ikomeza Abanyarwanda

Yanditswe: Monday 11, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Zinem umwe mubaraperi beza dufite mu Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda asohora indirimbo ihumuriza u Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abahanzi batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bw’ikizere babinyujije mu bihangano byabo, umu Raperi Zinem mu Kiganiro n’Umuryango yavuze ko yifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, avuga ko nk’urubyiruko bakwiye kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Zinemo yavuze ko yifuza kugira uruhare mu gufasha cyangwa guhumuriza abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi abinyujije mu bihangano bye aribwo yifuje gukora indirimbo’YAMINSI’ yibitsa Abanyarwanda yaminsi y’icuraburindi banyuzemo ko itandukanye n’uyumunsi kuko urumuri rwaraje.

Uyu muhanzi yagize ati" Indirimbo ’Yaminsi’ njya kuyandika nasubije amaso inyuma ndeba u Rwanda Rwahashize ndeba n’u Rwanda rw’uyumunsi mbona harimo itandukaniro ndetse ko Abanyarwanda badakwiye guheranwa n’agahinda kubw’amateka ahubwo ibyo babonye bikwiye kubaha imbaraga zo gukomeza guharanira kubaho kandi neza bubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’urwango’.

Mu ndirimbo yagize ati’ Ya minsi itandukanye n’uyu munsi ibyo twanyuzemo nibyo biduha imbaraga, ntitwacika intege twibuka twiyubaka kandi Jenoside ntizongere ukundi".

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO https://youtu.be/NTCnfvvJ6Uk

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa