skol
fortebet

#Kwibuka31: Twibuke twubaka Isi ishingiye ku butabera - António Guterres wa UN

Yanditswe: Monday 07, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda ndetse n’Isi yose kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, hatangiye Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), yatangaje ko abantu bakwiye Kwibuka ariko bubaka Isi ishingiye ku butabera.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X agira ati “Ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, mureke twiyemeze kuba maso no gufatanya kubaka Isi ishingiye ku butabera n’agaciro k’umuntu kuri bose mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

António Guterres atangaje ubu butumwa mu gihe Isi yose iri kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amahanga areberera ndetse n’imiryango mpuzamahanga n’abasirikare b’ibindi babaga mu Rwanda bakanga kuyihagarika nyamara bari babishoboye.

Umwaka ushize, Umuryango w’Abibumbye nabwo wafashe umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda bose muri ibi bihe biba bitoroshye.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Inteko Rusange y’uwo muryango hunamirwa inzirakarengane zabuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ikizinga ku mutimanama w’Isi.

Guteress kandi yashimangiye ko intandaro ya Jenoside ari urwango rwabaye uruhererekane rw’abakoloni n’imvugo y’urwango itarakumiriwe kugeza igejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa