skol
Kigali

“Muhumure, mufite igihugu kibakunda, cyiteguye kubarinda no kubarengera” Senateri Rutaremara

Kwibuka   Yanditswe na: 1 May 2017

Senateri Tito Rutaremara yatanze ubumwa bw’ ihumure ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi agaragaza ko Abanyarwanda bafite igihugu kibakunda kandi cyiteguye kubarinda no kubarengera.

Ubu butumwa yabutanze tariki 27/04/2017; ubwo abanyeshuri bafatanyije n’abayobozi ba UNILAK-Kigali Campus hamwe n’abashyitsi batandukanye bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Senateri Tito Rutaremara yagarutse ku mateka y’urwango rwacengejwe igihe kirekire mu bana b’u Rwanda, aho batojwe ko nta sano bafitanye, agaruka ku bukana bukabije Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ari nabyo byabaye impamvu y’urupfu rwahitanye benshi kandi mu gihe gito

Yahumurije abarokotse Jenoside anabasaba gukomeza gutwaza gitwari.

Muhumure, mufite igihugu kibakunda, cyiteguye kubarinda no kubarengera. Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”.

UNILAK yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni umuhango waranzwe n’urugendo rwo kwibuka (walk to remember) rwatangiriye ku cyicaro cya UNILAK- BRALIRWA- SONATUBE- UNILAK. Nyuma y’urugendo hakaba hacanywe urumuri rw’icyizere hanatangwa ubutumwa bw’icyizere.

Aha ikaze abitabiriye uwo muhango wo kwibuka, umuyobozi wa Kaminuza ya UNILAK Dr. Ngamije Jean yibukije abanyeshuri ko ari urumuri rugomba kumurika no kwamagana ikibi icyo aricyo cyose.

Ati “Mwibuke ko muri urumuri, kandi akamaro karwo ni ukumurika. Muri intore kandi intore ntimwara. Mwige mumenye amateka y’icyateye ikibi mumenye n’uko mwagikumira. Muharanire kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho,”

Dr Gasanabo Jean Damascene, Umuyobozi muri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside yagaragarije Abanyeshuri ba UNILAK, bo Rwanda rw’ejo ibimenyetso bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho ndetse anabaha ubutumwa bwo gukomeza kuyirwanya no kuyitunga agatoki kugira ngo abo igaragayeho bahanwe haba ku ishuri ndetse no mu miryango bakomokamo.

Yagize ati “Intego yanyu ibe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mukiri kuri iyi si. Mwunge muryo Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame yavuze ko Jenoside idashobora kongera kubaho ukundi akiri muri ubu buzima,”

UNILAK yashinzwe mu mwaka w’1997 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi. N’Ubwo nta bakozi cyangwa abanyeshuri bayo bayiguyemo mu gihe cya Jenoside, biri mu muco wayo ko buri mwaka yifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.



Dr Ngamije Jean, umuyobozi wa UNILAK

Dr Gasanabo Jean Damascene, Umuyobozi muri CNLG


Senateri Tito Rutaremara

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibyo wamenya ku banyapolitiki bishwe muri Jenoside bibukwa buri kuwa 13...

Ku Rwibutso rwa Rebero hasorezwa icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa wa 13...
13 April 2021 0

Tariki ya 13 Mata 1994: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hirya no...

Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana kubarokotse...
13 April 2021 0

Ibyaranze tariki ya 12 Mata 1994: Hirya no hino mu gihugu hakozwe ubwicanyi...

Mu nsengero n’ahandi hantu habereye ubwicanyi bukomeye muri Jenoside...
12 April 2021 0

Ibyaranze tariki 11 Mata 1994: Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari...

Ku itariki ya 11 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi...
11 April 2021 0

#Kwibuka 27: Ibyaranze itariki 10 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside

Uyu n’umunsi wa Kane w’icyumweru k’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 27...
10 April 2021 0

IBYARANZE TARIKI YA 09 Mata 1994:Ingabo z’Abafaransa muri Opération Amaryllis...

Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise « Operation Turquoise »...
9 April 2021 0