skol
fortebet

PSG yatanze ubutumwa bukomeye mu kwifatanya n’Abanyarwanda #KWIBUKA27

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa,Paris Saint Germain yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG ifitanye n’u Rwanda ubufatanye mu bikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bukubiyemo gushishikariza Abanyamahanga gusura u Rwanda, muri gahunda yiswe VISIT RWANDA.

Ikipe ya PSG yifashishije abakinnyi bayo batandukanye barimo Rafinha,Diallo,Kylian Mbappe n’abandi,yatanze ubutumwa bwumvikana neza bwo kwifatanya n’u Rwanda kwibuka.

Aba bakinnyi bagize bati "Twifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994."

Mu Ukuboza 2019,Leta y’u Rwanda yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’imyaka 3 y’ubufatanye n’ikipe ya Paris Saint Germain [ PSG] yo mu Bufaransa.Aya masezerano agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda by’umwihariko ibikorerwa mu Rwanda.

VISIT RWANDA yamamazwa kuri stade ya Parc des Princes ya PSG,ku kuboko kw’imipira y’ikipe y’abagore ya PSG no ku mugongo w’imyenda bakorana imyitozo.

Mu bagabo VISIT RWANDA,igaragara ku myenda bambara bishyushya mbere y’umukino ndetse n’iyo bitozanya.

Mu nkuru Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yatambutse mu kinyamakuru The Independent ku wa 24 Werurwe, yagaragaje ko ubukerarugendo ari rumwe mu rwego rwinjiriza igihugu amafaranga menshi ariyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kubwamamaza rukoresheje amakipe y’ibihangange.

Yavuze ko nko mu 2019 urahare rw’amafaranga yaturutse mu bikorwa by’ubukerarugendo ku musaruro mbumbe w’igihugu rwanganaga na 10,3% kandi ko bwatanze akazi ku bantu ibihumbi 160.

Yavuze ko iterambere ry’ubukerarugendo, u Rwanda rurikesha ibyiza nyaburanga rufite, amahoro n’umutekano ndetse n’ibikorwaremezo bifasha ba mukerarugendo byagiye bishyirwaho.

Yavuze ko mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo ndetse no guhindura imyumvire itariyo bamwe bafite k’u Rwanda bitewe n’amateka yarwo hakenewe gushorwa imari mu gukora imenyekanishabikorwa, anemeza ko ariyo mpamvu u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal na Paris Saint Germain.

Ati “Iyi niyo mpamvu ubufatanye bwacu n’amakipe y’umupira w’amaguru nka Arsenal na Paris Saint Germain ari ishoramari ry’ingirakamaro, batuzanira amahirwe ntagereranywa yo kwerekana ibyiza by’igihugu cyacu, kuvuguruza ibitekerezo bitari byo no kwereka Isi ishusho y’ukuri y’u Rwanda, igihugu cy’icyizere, ubwiza buhambaye ndetse n’amahirwe atabarika. “

Uretse kuba u Rwanda rwaramenyekanye kandi rukabikuramo amafaranga, Akamanzi yavuze ko ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain bwatumye n’umubare w’abasura u Rwanda wiyongera.

Ati “Ibijyanye n’inyungu ku bukerarugendo nabyo birigaragaza. Nyuma y’umwaka umwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye na Arsenal, amafaranga ava mu bukerarugendo yiyongereyeho 17%. By’umwihariko umusaruro wabyo wigaragaje mu Bwongereza ndetse no hirya no hino mu Burayi: ba mukerarugendo baturutse i Burayi biyongereyeho 22% mu mwaka wakurikiye itangizwa ry’ubufatanye.”

“Uyu musaruro mwiza ufasha mu iterambere ry’ubukungu, ugatanga amafaranga ashorwa mu zindi nzego z’ibanze, bigakura mu bukene ababarirwa mu bihumbi ndetse bikongerera n’imbaraga abaturage.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa