skol
fortebet

Ubuhamya bwa Karekezi warokoye abatutsi abahishe mu ndake

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga hari umugabo witwa Karekezi Desire wahishe abatutsi mu mwobo bita INDAKE, abaharokokeye bavuga ko iyo habaho abantu benshi bafite umutima nk’uwa Karekezi igihugu kitari gutakaza abarenga miliyoni.
Indake ni umwobo umenyerewe mu bya gisirikare, aho ucukurwa ugatindishwa ibiti bibyibushye cyangwa ibindi bikoresho byafasha mu gukaza ubwirinzi cyangwa ubwisho mu kwirinda umwanzi no gukwepa ibisasu binini.
Simpamya ko yabikoze gisirikare ariko ubu ni (...)

Sponsored Ad

Mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga hari umugabo witwa Karekezi Desire wahishe abatutsi mu mwobo bita INDAKE, abaharokokeye bavuga ko iyo habaho abantu benshi bafite umutima nk’uwa Karekezi igihugu kitari gutakaza abarenga miliyoni.

Indake ni umwobo umenyerewe mu bya gisirikare, aho ucukurwa ugatindishwa ibiti bibyibushye cyangwa ibindi bikoresho byafasha mu gukaza ubwirinzi cyangwa ubwisho mu kwirinda umwanzi no gukwepa ibisasu binini.

Simpamya ko yabikoze gisirikare ariko ubu ni bumwe mu mayeri cyangwa uburyo Karekezi Desire yatekereje gukoresha ngo ahishe abatutsi mu 1994.

Yari amaze kubona ko mu nzu bitarimo gushoboka cyane ko ibitero by’abicanyi byari bitangiye kuza gusaka iwe.

Avuga ko ikigega cy’icyuma ari cyo yakoresheje mu kubaka ubwihisho mu butaka. Ubundi yari yakizanye ashaka kukibika mo amazi yo kubumbisha amatafari.

Mu bihe bitandukanye uyu mugabo yaranzwe no guhimba amasano afitanye n’abo yari yarahishe abitoza n’abana be agamije guhisha amakuru no gusibanganya ibimenyetso.

Ni umutima yagize kuva akiri muto ayavanye mu mateka y’ibindi bihe by’itotezwa ry’abatutsi na mbere ya 1994.

Ni ubuhamya burebure bugizwe n’inzira zigoye, ingendo zo mu gicuku aho yanyuraga ngo azane abo yahishe abarinda kuba bahura n’ibitero by’abicanyi.

Kugeza ubu ikimushimisha kurusha ibindi ni uko atavunikiye ubusa kuko abagera ku munani banyuze iwe bose babashije kurokoka.

Umwe mu babaye muri iyi ndake yo kwa Karekezi Desire yitwa Mukankusi Angelique ni umukecuru ufite uburwayi yatewe n’ibihe bishaririye yanyuzemo ariko igikuru ni uko ariho. Uyu iyo ashatse kuvuga Karekezi amuburira icyiciro.

Ntiyabajyanye kure kuko yabahishe ha handi yari yarakoze indake munsi y’urugo. Icyanzu yari yaraciye mu ruzitiro ahagana mu gikari yagikoreshaga abashyiriye ibiryo na bo bakakinyuramo baje gufata akayaga ko hanze no kwiyuhagira.

Hari mu mezi y’imvura kandi mu kuzimanganya ibimenyetso hejuru y’indake Karekezi yahashyiraga ifumbire yo mu kiraro cy’inka. Hari ubwo igisogororo cyashongonokeraga imbere mu ndake.

Iyi ni isuku Mukankusi Angelique adashobora kwibagirwa. Amayeri mu guhisha abatutsi yari amaze gucengera mu bagize urugo rwe bose.

Ibi biragaragazwa n’uburyo yateguraga uburinzi by’umwihariko gicuku mu gihe cyo kubinjiza cyangwa kubasohora mu ndake.

Uyu mukecuru ariho atuye ku mudugudu kuri centre ya Kinini, abandi bari abana muri 94 bakaba barahishwe mu rugo no mu ndake kwa Karekezi ubu barakuze kandi baratanga umusanzu mu kubaho kw’imiryango yabo no mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Uyu mukecuru Mukankusi Angelique afite ishimwe asangiye n’abandi by’umwihariko abo babanye kwa Karekezi, akaba ashimira cyane inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi.

Akeka ko iyo hashira indi minsi izi ngabo zitarahagoboka ibyabo bitari gutinda kurangira cyane ko uko iminsi yagendaga yicuma bihishe kwa Karekezi ariko n’ibitero by’abaza gusaka byongeraga ubukana.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa