skol
fortebet

Nyina wa Tuyishime yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi naho Se iramuhitana: Ubuhamya

Yanditswe: Friday 08, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Tuyishime Jean avuga ko yashaririwe n’ubuzima nyuma yo kubaho ntakerekezo afite kubera amateka ya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, avuga ko Se umubyara yishwe n’interahamwe muri Jenocide yakorewe abatutsi mu gihe Nyina umubyara yakatiwe imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 30, avuka i Runda mu Karere ka Kamonyi. Se yishwe n’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe nyina afungiye muri Gereza ya Mageragere kubera kuyigiramo uruhare.

Tuyishime ahamya ko Jenoside yabaye ari umwana muto, icyo gihe yari afite umwaka umwe n’amezi arindwi.

Mu kiganiro na IGIHE, Tuyishime yavuze ko ashengurwa no kuba nyina yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anakatirwa igifungo cy’imyaka 30 mu gihe se umubyara we yayiburiyemo ubuzima.

Avuga ko ibi byatumye abura uruhande abarizwaho kuko hari abamufata nk’umwana w’interahamwe, abandi bakamwita nk’umucikacumu.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi njye mfite aho mpurira na yo cyane ku mpande zose. Data yapfuye kubera ubwoko bwe, yishwe n’Interahamwe. We n’abandi Batutsi bakomeje kwicwa.’’

Yakomeje avuga ko byarangiye yisanze hagati y’impande ebyiri kuko na nyina yafungiwe Jenoside.

Ati “Ndimo hagati muri iyo sano ya Jenoside kuko nubwo data yishwe mama we yarayikoze n’ubu arayifungiye.”

Tuyishime yize amashuri ye ku nkunga ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yamwishyuriye kugeza mu wa Gatatu wisumbuye.

Ati “FARG ntabwo yanyishyuriye kuko amateka yanjye yatinze kumenyekana kandi n’ubundi iyo natekerezaga kujyayo nagiraga ipfunwe kuko mama afunzwe nkabona ko naba meze nk’uri gushinyagurira abandi bana kuko numvaga nibambaza ko ariho nzavuga ko yapfuye kandi atari uko biri.”

Yongeyeho ko kugira ipfunwe ry’uko nyina yishe byatumye atishyurirwa, bimuviramo kudakomeza kaminuza kubera ubushobozi buke cyane ko n’uwamwishyuriraga yari yamwemereye kumufasha gusoza amashuri yisumbuye gusa.

Uyu musore avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’uko nyina yagize uruhare muri Jenoside yamusuye muri gereza amubaza ukuri ku byo ashinjwa.

Ati “Bavuga ko hari umukobwa bari bagiye kwica ngo umwenda we uragwa, birumvikana ko ashobora kuba yarahise yambara ubusa. Ngo mama yarawutoye ntiyawusubiza. Ni ko we yambwiye kandi birumvikana ko icyaha ari gatozi akwiye kubihanirwa.”

Yaboneyeho gusaba abantu bagifite imyumvire y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubireka kuko itubaka ahubwo isenya.

Ati “Reka nkwibwirire, ingengabitekerezo iracyabaho. Njye nigeze gukundana n’umukobwa warokotse ariko yanyanze kubera amateka ya mama. Numva icyaha cy’umubyeyi umwana atakizira cyane ko nka njye ndi ku mpande zose zifitanye isano na Jenoside.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa