skol
fortebet

ADEPR ngo ntiyigeze ibuza abakirisito bayo kwambara bikini

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu gihe bimenyerewe ko abogera muri pisine bambara utwambaro tugaragaza ibibero byabo tuzwi nka “Bikini” Amahame y’ Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), akaba abuza abakiristo b’ iri torero kwambara imyambaro igaragaza ibibero byabo, ngo ntibabujijwe kwambara bikini bagiye koga muri Pisine.
Abakiristo ba ADEPR by’ umwihariko ab’ igitsina gore bazwiho kwambara imyambaro itagaragaza amatako yabo. Ninako amahame iri torero abiteganya kuko utabyubahirije ahabwa ibihano by’ itorero birimo (...)

Sponsored Ad

Mu gihe bimenyerewe ko abogera muri pisine bambara utwambaro tugaragaza ibibero byabo tuzwi nka “Bikini” Amahame y’ Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), akaba abuza abakiristo b’ iri torero kwambara imyambaro igaragaza ibibero byabo, ngo ntibabujijwe kwambara bikini bagiye koga muri Pisine.

Abakiristo ba ADEPR by’ umwihariko ab’ igitsina gore bazwiho kwambara imyambaro itagaragaza amatako yabo. Ninako amahame iri torero abiteganya kuko utabyubahirije ahabwa ibihano by’ itorero birimo kubuzwa kuririmba muri Chorale no guhezwa ku igaburo ryera.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu baribaza niba umukirisito wo muri ADEPR aramutse yambaye bikini akajya kongera muri pisine rusange bitakwica ivugabutumwa. Ni impaka zatangiye tariki 13 Ugushyingo 2016, ubwo ADEPR yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo “facebook na twitter” amafoto ya pisine ya Dove Hotel (hoteli y’ itorero ry’ ADEPR)

Aya mafoto yahise atangira gukwirakwizwa mu magurupe abantu bahuriramo kuri “Whatsapp” ibitekerezo bitangira gutangwa.

Hari uwagize ati “Nabuze umuntu n’umwe unsubiza wo mu bayobozi ba ADEPR...koko ni byiza kugira imishinga ibyara inyungu nk’izi hotel ariko se iri shoramari ibyo rizateza nyuma bizavuga ubutumwa koko cyangwa bizinjiza nibyo mutarabona. Tuvuge nka korali ihisemo gusohokera muri Dove gushima Imana bakishima bagafata agafanta ndetse bagashyiramo twa bikini bakoga...nk’itorero ribwiriza ubutumwa ikizavamo hano bazagikizwa n’iki?"


Pisine ya Dove hoteli

Yakomeje agira ati "Umugabo yabonye ikibero cya mushiki we baririmbana...cyangwa umugore warebye mu gatuza ka musaza we muri Kristo Yesu. Mbese umunsi nzahasohokere nkahahurira na mabukwe yaje koga nanjye ari byo ngiye gukora...ivugabutumwa rirapfuye 100%.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pasiteri Ruzibiza Viateur ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR, yavuze ko koga muri pisine bitabujijwe muri iri Torero.

Yagize ati “Nta muntu wabujijwe siporo rwose, ibyo byaba ari ukurengera. Ubu ngubu se nta mukirisitu wa ADEPR ujya koga? Na mbere y’uko pisine ya ADEPR yuzura wibwira ko nta bakirisitu bo muri ADEPR bajya koga? Barahari rero kandi nibwira ko nta gishya kizaba gihari. Uko bazaba bafatwa ni nk’uko nubu bafashwe kuko barahari baroga kandi ndibwira ko nta gitangaza kirimo.”

Pasiteri Ruzibiza yakomeje avuga ko pisine ya Hotel Dove itaruzura neza, gusa nta muntu uzaba yemerewe kuyogeramo yanyweye ibisindisha.

Ni ubuhe buryo buzakoreshwa ngo abanywa ibisindisha batazakandagiza ikirenge muri Hotel Dove?

Umuntu ashobora kwibaza niba hazatangwa amatangazo, avuga ko nta muntu unywa ibisindisha uhawe ikaze muri iyi Hotel, Pasiteri Ruzibiza avuga ko nta mukiriya bazabaza niba anywa inzoga cyangwa niba atazinywa.

Yagize ati “Umunsi wo kuyitaha nugera abantu bazatangaza serivisi zihakorerwa hanyuma ababikunze bazitabire ndumva nta kibazo.”

Dove Hotel ifite ibyumba 72 birimo 12 by’abanyacyubahiro hamwe n’ibyumba bine bizajya biberamo inama birimo ikinini gishobora kwakira abantu ibihumbi bine n’ibishobora kwakira abava ku 100, kugera kuri 500.
Iyi hotel yatwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, byari biteganyijwe ko izatahwa muri uku kwezi k’Ugushyingo, ariko ngo hari imirimo itararangira neza, ikaba izatahwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa