skol
fortebet

Dore ibintu 8 byingenzi wakora kugira ngo ubukwe bwanyu abantu bazagende babwirahira

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2017

Sponsored Ad

Ubukwe ni bwiza kandi ni ningira kamaro ku buzima bwa muntu,ikindi biba byiza cyane iyo ukoze ubukwe maze abantu bakagenda bose banezerewe mbese bukaba ubukwe butazibagirana mu mitwe ya benshi.
Niba uteganya gukora ubukwe,hari ibintu 8 ushobora gukora maze bukagenda neza.
1.Ikirori nyuma y’ubukwe
Gukoresha ikirori nyuma y’ubukwe ni uburyo bwiza bwo kuganira n’umuryango ndetse banagira ibyo bakwifuriza nyuma y’ubukwe,hari n’inshuti zawe nyinshi ziba zaturutse kure bityo ukaba ariwo mwanya wo (...)

Sponsored Ad

Ubukwe ni bwiza kandi ni ningira kamaro ku buzima bwa muntu,ikindi biba byiza cyane iyo ukoze ubukwe maze abantu bakagenda bose banezerewe mbese bukaba ubukwe butazibagirana mu mitwe ya benshi.

Niba uteganya gukora ubukwe,hari ibintu 8 ushobora gukora maze bukagenda neza.

1.Ikirori nyuma y’ubukwe

Gukoresha ikirori nyuma y’ubukwe ni uburyo bwiza bwo kuganira n’umuryango ndetse banagira ibyo bakwifuriza nyuma y’ubukwe,hari n’inshuti zawe nyinshi ziba zaturutse kure bityo ukaba ariwo mwanya wo kwishimana nazo mukaganira mukishimana mbese mugakora byose bikenewe nk’inshuti.

2.Ikarita y’ubutumire nziza

Ikarita y’ubutumire niyo isobanura byose ku bukwe bwawe bityo ni ibyingenzi kuri wowe koherereza abantu ikarita y’ubutumire ikoze neza cyane.

3.Tegura amafunguro atangaje

Ikindi kintu abatumirwa bawe bazahora bibuka nyuma y’ubukwe cyane ni amafunguro bafashe ari nayo mpamvu ari ibyingenzi kuri wowe gutegura amafunguro atunganyije neza uri buhe abatumirwa,ha abatumirwa bawe ibyo bavuga byiza.

4.Aho buzabera ni urufunguzo

Ukeneye ahantu ubukwe bwawe buzabera,bityo ni ingezi ngo uhitemo ahantu heza hafite umutuzo n’isuku uzakoreramo ubukwe bwawe.

5.Zana abanyamuziki beza cyangwa abawukina neza “Djs”

Niba ushaka ko abatumirwa bawe baticwa n’irungu,bikemure vuba,Zana abanyamuziki bazi kuririmba neza cyangwa se umuntu uzi gukina umuziki neza kandi uri buryohere amatwi y’abatumirwa bawe mu gihe cyo kwiyakira,mbese wa muntu uri butume abatumirwa ndetse namwe bageni muhaguruka mukabyina.

6.Imyenda

Imyenda yanyu mwambaye ku munsi wubukwe ni ingirakamaro,bityo niba ushaka ko uwo munsi uba uw’amateka mugomba kwambara imyenda myiza mbese ya yindi iri butume abantu bose babakurikiza amaso.

7.Imitako myiza

Gutaka aho muri bukorere ubukwe nabyo ni ingenzi,bityo rero nawe ugomba kunjya ahantu uri busange hatatse neza nkuko ubyifuza,indabo,urumuri ndetse n’ibyicaro bitunganyije neza.

8.Korana n’igihe

Gerageza uburyo watuma abantu bitabiriye ubukwe bwawe batarambirwa ngo hage hagenda umwe umwe.Igihe cyo gusezerana ndetse n’igihe cyo gutangira kwiyakira kigomba kuba gito bishoboka,gusezerana byonyine ntabwo byagakwiye gutwara umunsi wose,ndetse no kwiyakira,irinde ko abantu bagenda bakuvuga nabi.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa