skol
fortebet

Ese waba uziko ushobora kurwanya indwara y’ubuswa?REBA UBURYO 6 WAYIRWANYA

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Ubundi mu myaka ya buri umwe buriya habaho igihe kigenda kiza maze ingano y’ubwenge bwawe aho kwiyongera maze ikagabanuka,kandi bikaba biri mu ngaruka mbi ziba ziri ku buzima bw’umuntu mu myororokere ye,cyangwa ugasanga umuntu baramwita ko ari umuswa nta bwenge agira;Gusa hano hari ibintu 7 ushobora gukorera ubwonko maze ubwenge wari ufite bukagenda bwiyongera.
1.Iga ururimi rushya: Kwiga ururimi rushya n’inyungu ikomeye yo gutera indi ntabwe mu binjyanye n’ubwenge.ntabwo byongera gusa ku (...)

Sponsored Ad

Ubundi mu myaka ya buri umwe buriya habaho igihe kigenda kiza maze ingano y’ubwenge bwawe aho kwiyongera maze ikagabanuka,kandi bikaba biri mu ngaruka mbi ziba ziri ku buzima bw’umuntu mu myororokere ye,cyangwa ugasanga umuntu baramwita ko ari umuswa nta bwenge agira;Gusa hano hari ibintu 7 ushobora gukorera ubwonko maze ubwenge wari ufite bukagenda bwiyongera.

1.Iga ururimi rushya:

Kwiga ururimi rushya n’inyungu ikomeye yo gutera indi ntabwe mu binjyanye n’ubwenge.ntabwo byongera gusa ku bwenge,kuko ari n’imyitozo ubwonko buba bukeye mu buzima busanzwe.Kwiga ururimi rushya buriya ngo bizagufasha no kwibuka,gutekereza ndetse no kumva amagambo amwe ugenda uhura nayo ntuyasobanukirwe.Kwiga ururimi ni intwaro izagufasha kurwanya ubuswa.

2.Kina imikino itandukanye ariko isaba ubwenge:

Undi mwitozo wo kongera ubwenge ndetse n’ubumenyi n’ugukina imwe mu mikino y’amagambo.hari imwe mu mikino buriya iba muri telephone cyangwa kubafite mashine,televiziyo mushobora gukina iriya mikino iba irimo,kuko bizagufasha kuruhura ubwonko ndetse unahigira andi magambo mu buryo utaruzi.

3.Umva muzika:

Umuziki buriya ni kimwe mu myitozo ishobora kurwanya ubuswa yewe ikanagufasha kuruhura ubwonko maze n’ubuzima bwawe bugakora neza.Mu gihe ufashe umwanya wo kumva umuziki wifata umuziki uwo ariwo wose ngo hari icyo uzakumarira ku byerekeranye n’ubwonko,ahubwo wowe hitamo umuziki ufite injyana ituje kandi iri kuri Volume iringanye,uretse nibyo mbene uyu muziki utuje iyo umwana ukiri muto ugiye uw’umwumvisha bizamufasha gukura neza akurana ubwenge ndetse n’ubumenyi.Wowe gerageza byibura buri munsi ufate umwanya wumve umuziki,ubundi ugerageze kw’ibuka injyana yayo,ndetse n’amagambo yayo ,ibyo bizagufasha kwiyongera k’ubwonko!

4.Wigira isoni zo kwivugisha:

Abantu benshi bazi ko ngo umuntu ugenda y’ivugisha aba afite ikibazo cyo mu mutwe.Mu yandi magambo kugenda wivugisha buriya ni byiza cyane kuko uba uri kurwanya ibituma ubwonko bwawe bunanirwa,ndetse ukagumana ibiri ingenzi mu bwonko bwawe.Kugenda wivugisha burya ubwawe n’ibyiza cyane kuko bituma ugenda wibuka ibintu byinshi.

5.Soma ibitabo bitandukanye Kandi ugerageze no kwibuka Imitwe y’impapuro:

Ubundi bavuga ko umuntu udasoma abaho ubuzima bumwe,mu gihe umuntu usoma abaho ubuzima igihumbi.Iyi niyo mpamvu imyitozo myiza yo kurwanya ubuswa ari ugusoma ibitabo igihe cyose gishoboka.Ushobora gusoma ibinyamakuru,cyangwa ibitabo bugiye bitandukanye mbese ukagisoma witonze,wabikora mu gihe uba uri mu rugo,mu gihe uri ku muhanda utegereje imodoka igutwara,cyangwa uri mu isomer.

Ikindi cy’ingenzi wakora n’ukugerageza kwibuka imitwe y’impapuro wasomye uko yitwa mu myaka yashize,ibi bizagufasha kurwanya indwara y’ubuswa.

6.Gerageza gukora imyitozo isaba ubwenge:

Hariho imikino y’imibare ndetse n’imyitozo ishobora ku kongerera ubwenge kandi utabizi.Iyo ukina iyi mikino uyihanzeho n’amaso buriya nabyo biri mu byagufasha kurwanya ubuswa,wowe niyo wafata utuntu ugatera hejuru ukadusama, hari icyo bisigira ubwonko.

Wowe icyo usabwa ni ugukurikiza ibi bintu 6 nakubwiye ubundi ukabifatanya uko ari byose ubundi ukareba uburyo urwanya ubuswa ndetse ukaruhura no Mu bwonko,Erega nta muntu waremewe kuba umuswa,ahubwo kuba umuswa ni wowe ubigiramo uruhare.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa