skol
fortebet

Frank Habineza akurahe icyizere cyo gutsinda Perezida Kagame mu matora y’ umukuru w’ igihugu?

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihe hasigaye amezi atandatu gusa, ngo abifuza guhatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda batange kandidatire zabo, ishyaka rimwe rukumbi mu mashyaka 11 yemewe hano mu Rwanda niryo rimaze gutangaza ko rizatanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017.
Iryo shyaka ni Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda. Tariki 17 Ukuboza 2016 nibwo DGPR ryatangaje ko rizatanga umukandida (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hasigaye amezi atandatu gusa, ngo abifuza guhatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda batange kandidatire zabo, ishyaka rimwe rukumbi mu mashyaka 11 yemewe hano mu Rwanda niryo rimaze gutangaza ko rizatanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017.

Iryo shyaka ni Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda. Tariki 17 Ukuboza 2016 nibwo DGPR ryatangaje ko rizatanga umukandida mu matora ataha y’ umukuru w’ igihugu. Iri shyaka rivuga ko Frank Habineza, Umuyobozi waryo ariwe uzahatana n’ abandi bakandida bataramenyekana.

Akimara kugirirwa icyizere n’ abayoboke b’ ishyaka Frank Habineza yavuze ko yiteguye guhatana n’ abandi bakandida barimo na Perezida Kagame yizeza abayoboke ba DGPR ko azatsinda amatora y’ umukuru w’ igihugu.

Frank Habineza afite icyizere cyo gutsinda amatora y’ umukuru w’ igihugu mu gihe guhera mu kwezi kwa gatanu kwa 2015, Abanyarwanda batangiye kwandikira Inteko Ishingamategeko basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa mu ngingo yaryo y ’ 101.

Ubusabe bw’ Abanyarwanda bifuza ko iyi ngingo ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame yemerwe kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nibwo bwaganishije kuri referandumu yo ku wa 18 Nzeli 2015.

Muri iyi referendumu abanyarwanda bangana na 6 157 922 batoye bemeza ko Itegeko Nshinga rivugururwa bituma ‘Yego’ itorwa ku kigero cya 98,3%.

Tariki ya mbere Mutarama 2016, mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda abifuriza umwaka mushya wa 2016, yavuze ko akurikije uburemere n’ imyumvikanire bahaye ubusabe bwo kuvugurura Itegeko Nshinga atabangira kongera kwiyamamaza. Ibi bivuze ko nubwo ishyaka FPR inkontanyi riri ku butegetsi ritaratangaza ku mugaragaro ko rizatanga Perezida Kagame nk’ umukandida mu matora ataha y’ uyu mukuru w’ igihugu amahirwe menshi ari uko ariwe rizatanga.

Miliyoni 6 z’ Abanyarwanda basabye ko Perezida Kagame azakomeza kubayobora, none Frank Habineza afite icyizere cyo gutsinda amatora y’ umukuru w’ igihugu.

Frank Habineza akurahe icyizere cyo gutsinda Perezida Kagame mu matora y’ umukuru w’ igihuhu?

Mu kiganiro Frank Habineza yahaye abanyamakuru tariki 17 Ukuboza 2016, yavuze ko kuba Abanyarwanda baratoye bemeza ko Itegeko Nshinga rihinduka kugira Perezida Kagame azongere yiyamamaze bidakuraho ko hagomba kubaho guhatana.

Yagize ati “Bamwe mu bazanaga uduseke mu nteko basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka twaraganiriye batubwira ko bitabaga bibavuye ku mutima ahubwo babaga babihatiriwe. Ikindi kuba Itegeko Nshinga ryaratowe ntabwo bikuraho ko hagomba kubaho guhatana”

Muri iki kiganiro DGPR yavuze ko ifite abayihagarariye mu turere twose tw’ u Rwanda uko ari 30 , ngo igihe cyo kwiyamamaza nikigera izamamaza umukandida wayo kandi ngo yizeye ko izabona Abanyarwanda bayijya inyuma bagatora Frank Habineza.

DGPR niryo shyaka rukumbi ryagaragaraje ko ridashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa. Rimaze gutorwa nabwo DGPR yagejeje ikirego mu nkiko ivuga ko itemeranya n’ ivugururwa ry’ Itegeko Nshinga, urukiko rutesha agaciro ikirego cya DGPR ruvuga ko ntashingiro gifite.

Amatora y’ umukuru y’ igihugu ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017, naho gutanga kandindatire ni 5-14 Kamena 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa