skol
fortebet

MENYA IBI:Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa amata menshi ku munsi bigira ingaruka mbi ku muntu nko kuba yapfa vuba

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Twifashshije urubuga rwa Google twabonye ko amata menshi atari meza ku buzima bwa muntu,Nkuko inzobere z’abaganga babivuga ngo amata ni kimwe mu bintu bikungahaye kuri Calcium ndetse akaba anafasha amagufa y’umuntu gukomera,ariko abashakashatsi bo bavuga ko kunywa ibirahure bitatu ku munsi uba ukuba ibyago byo gupfa vuba biturutse ku kibazo cyo kwangirika kw’amagufa.
Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bagore ibihumbi mirongo itandatu na kimwe “61,000”ndetse n’abagabo ibihumbi mirongo ine na (...)

Sponsored Ad

Twifashshije urubuga rwa Google twabonye ko amata menshi atari meza ku buzima bwa muntu,Nkuko inzobere z’abaganga babivuga ngo amata ni kimwe mu bintu bikungahaye kuri Calcium ndetse akaba anafasha amagufa y’umuntu gukomera,ariko abashakashatsi bo bavuga ko kunywa ibirahure bitatu ku munsi uba ukuba ibyago byo gupfa vuba biturutse ku kibazo cyo kwangirika kw’amagufa.

Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bagore ibihumbi mirongo itandatu na kimwe “61,000”ndetse n’abagabo ibihumbi mirongo ine na bitanu “45,000”bose bari hagati y’imyaka 20 y’amavuko,abashakashatsi basanze habaho ukwangirika kw’amagufa ku bantu banywa amata cyane.

Nkuko abashakashatsi bakomeza babivuga,ku bantu banywa ibirahure bitatu cyangwa birenga bitatu ,nukuvuga “680ml” by’amata baba bafite amahirwe menshi yo gupfa vuba kurusha wawundi unywa ari munsi y’ibirahure bitatu ku munsi.

Kandi bakomeza bavuga ko nubwo Amata agizwe na Calcium ikenerwa mu kubaka amagufa,abashakashatsi bo bizera ko iyo ayo mata abaye menshi ahita agira ingaruka mbi kuko iyo Calcium ntacyo iba ikimaze ahubwo uba uri kongera amahirwe yo kurwara umutima,kandi bagakomeza banavuga ko nka Yahurute “Yoghurt”nayo ikomeza amagufa ariko kandi nanone ikongera ingaruka mbi ku muntu zo gupfa vuba.

Amata avugwa aha ni amata bakama ku nka,niyo mata agira ingaruka mbi ku muntu yo kuba yapfa vuba,ariko nanone yakugiraho izo ngaruka mbi uramutse ugiye unywa amata agera ku birahure bitatu cyangwa birenga gusa..munsi yabyo ntakibazo.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa