skol
fortebet

Reba ibyiza byo kunywa umutobe w’ibirayi

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ibirayi tubiryamo imvange cyangwa tukabikoramo agafiriti gakundwa na benshi nyamara kakaba gateza ingorane zinyuranye abakarya cyane. Nyamara burya ibirayi bikorwamo umutobe ugirira akamaro umubiri kuva ku ruhu kugera ku kuvura igifu nk’uko tugiye kubirebera hamwe hano tukanareba uko uwo mutobe utegurwa.

Sponsored Ad

Uyu mutobe w’ibirayi ukungahaye ku ntungamubiri zinyuranye harimo vitamin C, potasiyumu, vitamin B zinyuranye, kalisiyumu, ubutare, fosifore, umuringa, soufre n’izindi ntungamubiri zinyuranye.

Igitangaje nuko intungamubiri nyinshi zibera mu gihu cy’inyuma niyo mpamvu mu gutegura uyu mutobe ukoresha ibirayi bidahase.

Uyu mutobe rero ukaba ufitiye umubiri akamaro gakurikira:

1. Kurinda gusaza

Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko uyu mutobe wifitemo ubushobozi bwo gutuma uruhu ruhehera kandi ntirugire iminkanyari. Si ibyo gusa kuko unarwanya ibimeze nk’uburozi bishobora gutuma uruhu rubyimbagana kandi ururinda Indwara ziterwa na mikorobi

2. Kongera ingufu

Muri uyu mutobe habamo amasukari y’umwimerere akaba azwiho kuzamura igipimo cy’ingufu mu mubiri. Habonekamo kandi thiamine (vitamin B1) ihagije ikaba ifasha umubiri gushwanyaguza ibinyasukari ukabihinduramo ingufu ukoresha.

3. Gufasha igogorwa

Mu birayi habonekamo amidon/starch ibi nibyo bituma biba ibinyamafufu ikaba ituma igogorwa rigenda neza kandi bikarinda impatwe, kugugara no kuzana ibyuka mu nda

4. Kuvura ibisebe mu gifu

Uyu mutobe ukoreshwa na benshi barwaye igifu aho bavanga ibirayi n’amashu (byose bibisi) nuko bakajya bawunywa. Ibi biterwa nuko uyu mutobe urwanya aside kuko ufite pH ya base (iri hejuru ya 7). Kuwunywa utararya bituma ukora ikimeze nka bariyeri irinda igifu bikagabanya kuribwa kandi bigatuma ahangiritse hisana.

5. Gufasha umutima

Mu karahure k’uyu mutobe habonekamo potasiyumu ingana na 50% by’iyo ukeneye ku munsi. Kuwunywa mu gitondo rero bizatuma amaraso atembera neza, bitumen imiyoboro yayo ifunguka. Bizakurinda Indwara zinyuranye z’umutima na stroke.

6. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Uyu mutobe kandi ukungahaye kuri vitamin C iyi ikaba izwiho gutuma hakorwa insoro zera nyinshi bityo ubudahangarwa bukazamuka. Habamo kandi imyunyungugu ifasha mu kurwanya Indwara karande.

7. Gukira ibisebe vuba

Ya vitamin C irimo ituma hakorwa collagen ihagije bityo bigafasha gukira ibisebe vuba nyuma yo gukomereka.

8. Gufasha ikorwa ry’imisemburo

Kunywa uyu mutobe ku buryo buhoraho bifasha mu kuzamura igipimo cy’imisemburo igenga ibijyanye n’imyororokere n’irwanya stress.

9. Gusohora imyanda mu mwijima

Uyu mutobe ufasha umwijima n’agasabo k’indurwe mu mikorere yabyo yo gusukura umubiri aho ubifasha gusohora imyanda n’uburozi bityo bigafasha umubiri gukora neza.

Uyu mutobe ukorwa ute?

-Fata ibirayi bibiri binini, ubironge neza kandi ukureho amaso yabyo (wibukeko batabihata).

-Ukatamo udusate duto duto noneho ugashyira mu kamashini ukavangamo ibikombe bibiri by’amazi (ubwo ni 500mL) ugasya mu gihe cy’iminota ibiri cyangwa itatu. Uri bushyiremo ishu ukatiramo ibibabi bibiri byaryo ugasyana.

-Udafite akamashini ukoresha isekuru ariko ho amazi uyashyiramo nyuma, kandi isekuru ikaba yogeje neza bihagije kuko uyu mutobe udatekwa.

-Nyuma urayungurura, waba ufite firigo ukabishyiramo igihe kingana n’amasaha abiri.

-Ushaka uvangamo tangawizi cyangwa icyinzari, gusa byo si itegeko.

-Unywa akarahure mu gitondo, washaka ukaza kongera akandi nimugoroba mbere yo kurya.

Icyitonderwa

-Kunywa mwinshi si byiza kandi ku barwaye diyabete ntibyemewe kuwunywa kubera amasukari abamo

Src:Ubujyanama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa