skol
fortebet

Uko warera umwana wawe akazakurana umutima w’ impuhwe

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

Kugira umutima ufasha abari mu kaga , umutima w’ impuhwe n’ ibambe ni byiza kuri nyirawo kuko bituma yumva abohotse muri we ariko ninabyiza kuri bagenzi be kuko babyungukiramo cyane abababaye kurusha abandi. Hari uburyo bune warera umwana wawe akazakurana umutima nk’ uyu cyane ko ubushakashatsi bwerekanye ko kwiga kugira impuhwe ukuze bigorana iyo utabitojwe ukiri muto.

Sponsored Ad

1. Kumubera ikitegererezo

Umwana wawe nakubona usangira ibyo ufite n’ abaturanyi, ugasura abarwayi kwa muganga babuze ubagemurira, ugahagara mu nzira ugasuhuza abakene, ukamwisanzuraho mugakina bizatuma akurana umutima wa kimuntu, umutima wo gufasha.

2. Kutamuhisha ko mu isi hari abababaye

Niba byagushobokera umwana wawe uge umutembereza mu bigo by’ amashuri ahiga abana b’ abakene cyangwa ahandi yabona abantu batabayeho neza ariko batarabyiteye. Nugerayo mwifotozanye, yandike ibyo yabonye n’ uko yiyumvaga igihe yari nkumwe nabo. Izo nyandiko n’ amafoto ubibike uge ubimwereka nyuma y’ igihe runaka bizatuma akurana umutima w’ impuhwe.

3.Kumwereka ko gufasha ari byiza

Umwana wawe nakora igikorwa cy’ ubumuntu, urugero umwana bari kumwe asitaye ‘ukumva’ umwana wawe aravuze ngo pole! Uzamushimire, nabona mu rumunawe hari ikintu ashaka gufata ariko bikaba byamunaniye kuko atagishyikira ukabona aribwirije arakimuhereje uzamushyimire. Ibi bizatuma abona ko kugira impuhwe ari byiza kuko umuntu wese aho ava akagera akunda gushimwa no kugaragara neza mu bandi.

4. Kubimutoza akiri muto

Muri kamere, muntu avukana umutima wo kwikunda no kwirebaho we ubwe gusa, ariko iyo umwana wawe ugiye umwereka ko kurya wenyine atari byiza, ko kwambara wenyine abandi bambaye ubusa atari byiza, kumujyana aharabera igikorwarusange cyo gufasha abatishoboye nko kubasanira inzu, gukusanya ibiribwa n’ imyambaro bigenewe abatishoboye byose bizatuma uzamubona yarakuze avuga ati “uyu muntu yararezwe!


Uyu ni gitifu w’ umurenge wa Rurembo, mu karere ka Rubavu: Ndandu Marcel yafotowe yakiriye inkwi umukecuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa