Abahitamo abo bazabana batitaye kuko bazajya bakora imibonano bagiriwe inama
Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023
Muri iki gihe hari ikibazo cyabaye ingorabahizi henshi cyane mu ngo zabashakanye aho usanga umugore n’umugabo bagira amakimbirane kenshi aturuka kuko hadakorwa neza igikorwa cy’abashakanye ,kubera ibibazo byinshi biba bitaweho mbere yo guhitamo urukundo rw’ubuzima.
Bivugwa ko imwe mu mpamvu nyamukuru zibyihishe inyuma harimo no kuba uruhande rumwe cyangwa urundi hatarimo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ian Kerner ni inzobere mu bijyanye no gutanga ubuvuzi bushingiye ku (…)
Muri iki gihe hari ikibazo cyabaye ingorabahizi henshi cyane mu ngo zabashakanye aho usanga umugore n’umugabo bagira amakimbirane kenshi aturuka kuko hadakorwa neza igikorwa cy’abashakanye ,kubera ibibazo byinshi biba bitaweho mbere yo guhitamo urukundo rw’ubuzima.
Bivugwa ko imwe mu mpamvu nyamukuru zibyihishe inyuma harimo no kuba uruhande rumwe cyangwa urundi hatarimo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ian Kerner ni inzobere mu bijyanye no gutanga ubuvuzi bushingiye ku biganiro ku bijyanye n’ingo n’imiryango, akanaba umwanditsi ku ngingo zijyanye n’imibanire hagati y’abashakanye ndetse n’abakundana by’umwihariko aherutse kwandika igitabo yise “So Tell Me About the Last Time you Had Sex” aho aba abaza abashakanye igihe baheruka gutera akabariro.
Kerner kandi ukunda kwandika inkuru za CNN zijyanye n’iyo ngingo, avuga ko abamugana akenshi bamubwira ko bagiye batoranya abakunzi babo batitaye cyane ku cyo kuba bakururwa na bo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Mu gihe aba ari kuganiriza abashakanye bafitanye ibibazo, avuga ko nk’abagabo bakunda kumubwira ko batiyumvamo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore babo ariko bakavuga ko batazi impamvu yabyo.
Bamwe baba bakeka ko uko kubura ubushake babiterwa no kudatuza mu ntekerezo zabo hamwe no kugira umunaniro, kuba baba babiterwa no kugira umusemburo muke wa testosterone ku buryo bishobora kubaviramo ingaruka ku buzima bwo mu mutwe n’ubwo ku mubiri cyangwa bakanaterwa icyo kibazo n’umuhangayiko.
Nubwo bavuga batyo iyo bazanye n’abo bashakanye, Kerner yagaragaje ko iyo bamugannye ari bonyine, abagabo bamubwira ko bajya guhitamo abakunzi babo batigeze bita ku cyo kuba bakururwa nabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Impamvu ituma igaragazwa nk’itera icyo kibazo, ni uko abagabo benshi bita cyane ku myitwarire y’umukobwa mu gihe bahitamo uwo bazabana cyangwa bakita ku wo bafitanye ubushuti bw’akadasohoka, ubakunda, ushobora kuzavamo mama mwiza w’abana babo, akabasha kubana neza n’imiryango yabo, bigatuma badatinda kuri icyo cyo kuba bakururwa na we.
Dr. Elizabeth Perrin na we ukora akazi ko kwita ku bashakanye bafitanye ibibazo, avuga ko ikibazo cyo kureba uruhande rumwe mu gihe abantu bahitamo abo bazabana kiriho, ariko agasaba ko byaba byiza bagiye bareba impande zombi hakabaho guhitamo umuntu wuzuye unujuje ibyo bagenderaho ariko kandi igishingiye ku mibonano mpuzabitsina ntikirengagizwe ndetse kikanashyirwa mu by’ingenzi.
Abahanga bavuga ko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza, ishobora kubera abayikoze urukingo rwo kwibasirwa n’umuhangayiko, agahinda gakabije ndetse n’ibindi bibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *