Abarikorewe biyongereyeho ibihumbi 10: Ishusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda bigenda byiyongera aho mu myaka itanu ishize abagana ibigo by’ubuvuzi bahuye na ryo biyongereyeho ibihumbi 10.
Ubwo yaganiraga n’Abadepite Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yerekanye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa mu Rwanda riri mu byiciro bine nko guhohotera umuntu ku mubiri, kwangiza amarangamutima cyangwa imitekerereze, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubuza umuntu ubushobozi cyangwa ibyo yakabaye ageraho cyangwa yifasha.
Yasobanuye ko impamvu ihohoterwa rikunze kubaho ari ukuba umuntu arusha undi imbaraga cyangwa ubushobozi, guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kutubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.
Ibyo ariko bitizwa umurindi n’izindi mpamvu zituma bikomeza kubaho zirimo ubukene, amakimbirane, ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.
Yakomeje avuga ko urebye imibare yo mu myaka itanu ishize yerekana ko abagana ibigo by’ubuvuzi mu Rwanda ngo bahabwe ubufasha biyongereye, bisobanuye ko n’abahohoterwa biyongereye.
Yagize ati “Mu bigaragara ni uko imibare igenda yiyongera, mfashe nk’urugero muri 2020/2021 usanga abaganaga ibitaro cyangwa ibigo by’ubuvuzi bari 33.800 ariko mu mibare twakusanyije mu mpera z’umwaka ushize ugasanga bageze ku 42.000 urabona ko biyongereyeho hafi ibihumbi 10.”
Yongeyeho ati “Hari impamvu ebyiri tugisesengura zirimo kuba koko byiyongera no kuba hari ubukangurambaga bukorwa butuma abakorewe ihohoterwa usanga babasha kugana inzego zitandukanye zibafasha ariko na byo ntibiragera ku rwego twakagombye kuba turiho.”
Imibare ya MINISANTE yerekana ko umwaka ushize, ab’igitsina gore ari bo bakorerwa cyane ihohoterwa kuko bagize nibura 84% naho 15% bakaba ari ab’igitsina gabo.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ryo ryiganje cyane kuko rigize 47% rivuye kuri 52% mu 2020, ihohotera rigaragara mu gukubitsa no gukomeretsa cyangwa kubabaza umubiri, rigize 40%.
Nubwo hashyizweho uburyo bwo kwita no gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze muri Isange One Stop Centers, haracyari imbogamizi z’uko abarikorewe bahitamo guceceka.
Ati “Ntabwo ari ikintu kiba cyoroshye kuza, ukagaragaza ko wahotewe ariko turacyafite urugendo rwo kugikemura icyo kibazo cy’uko abantu babiganira, babyerura, bakavuga ibitagenze neza, bagatunga agatoki. Ibyo ntabwo turagera aho twifuza.”
Imibare iheruka yerekana ko ababivuga bakanasaba ubufasha ari bake cyane aho ku bagore ari 43% mu gihe ku bagabo ari 40%.
Ni mu gihe ababiganirije undi muntu bangana na 18% mu bagore, abagabo bakaba 22% naho abataragize uwo babibwira bangana na 40% mu bagore n’abagabo 38%.
Kuba igice kinini cy’abahohoterwa batabasha kubigaragaza no kugana inzego z’amategeko bigikoma mu nkokora mu gutanga serivisi z’ubufasha butangwa na Isange One Stop Centers.
Dr. Butera ati “Niba abantu bane gusa mu 10 ari bo babasha kuvuga ko bakorewe ihohoterwa bakajya no gusaba izi serivisi, murumva ko abo batandatu basigaye, dufite akazi gakomeye twese nk’umuryango nyarwanda, duhereye mu miryango, aho dutuye mu midugudu.”
Ku bijyanye n’ubutabera, umwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza mu Rwanda, hakurikiranywe dosiye 6.124 z’abasambanyije abana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hakurikiranwa dosiye 906, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hakurikiranwa 2.034 mu gihe ku bijyanye no gukubita no gukomeretsa muri rusange hakurikiranywe amadosiye arenga ibihumbi 10.
Depite Nzamwita Deogratias yavuze ko muri za Isange one stop centers hirya no hino mu gihugu harimo ibibazo birimo umubare muto w’abakozi, inyubako zishaje na byo bikoma mu nkokora mu itangwa rya serivisi.
Depite Muyango Mukayiranga Sylvie yerekanye ko yabonye muri zimwe mu ingaruka z’ihohoterwa harimo no gukata imwe mu myanya ndangagitsina ku bagore, yerekana ko byaba biteye impungenge.
Ati “Ese no mu Rwanda burya turabigira? Ese biri ku ruhe rugero? Ese hari uturere, intara bigaragaramo? Ese bikorwa ku kihe kigero kuko ni ikindi cyorezo bibaye bihari mu Rwanda.”
Abangavu baterwa inda baratumbagiye
Minisitiri Dr. Butera, yongeye kugaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda zitateganyijwe ni ukuvuga abafite guhera ku myaka 15-19 biyongereye bava kuri 5% mu 2020 bagera kuri 8%.
Yasobanuye ko abafite ibyago byo guterwa inda kurusha abandi ari abangavu batize aho bangana na 21%, abize amashuri abanza gusa ni 15%, abarangije amashuri yisumbuye ni 4%.
Ati “Icyo bitugaragariza nk’igihugu ni uko ubashije kugumisha umwana w’umukobwa mu ishuri, akarangiza ay’isumbuye, uyu 8% wahita umanuka ukagera kuri 4%. Impamvu ni nyinshi ariko ndagira ngo dutinde kuri iyi kandi nka guverinoma n’abafatanyabikorwa turabona ko ari yo mpamvu ikomeye, no kuba umwana w’umukobwa yarangije amashuri yisumbuye bigabanya ibyago byo guterwa inda idateganyijwe.”
Yasobanuye ko itegeko riheruka kwemezwa mu Rwanda ryo kwemerera abangavu bafite imyaka 15 gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro rishobora kuzagabanya umubare w’abaterwa inda zitateguwe.
Depite Mvano Nsabimana Etienne yasabye ko abajyanama b’ubuzima bari bakwiye gukoreshwa mu bukangurambaga no gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Minisitiri Dr. Yvan Butera yasobanuye ko hari gutekerezwa uburyo abajyanama b’ubuzima bashobora kwifashishwa mu kujya batanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa mu midugudu barimo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yerekanye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda ryiyongera

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *