skol

Abarwaye kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda bageze ku 5.600

Yanditswe: Tuesday 18, Nov 2025

featured-image

Ikigo cy’Igihugu Cyita ku Buzima,RBC kigaragaza ko abagore n’abakobwa barwaye kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda bamaze kugera ku 5.600 mu gihe buri mwaka hasigaye hagaragara abagera kuri 700 bayirwaye.

Iyo mibare igaragaza igabanyuka ugereranyije y’umwaka ushize y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yagaragaje ko abarenga 10.000 mu Rwanda ari bo barwaye Kanseri y’Inkondo y’Umura.

RBC igaragaza ko iyo ndwara iri ku isonga mu zibasiye abagore n’abakobwa kandi icyiciro cy’abibasiwe cyane n’iyo ndwara mu Rwanda ni abari hagati y’imyaka 30-45.

Imibare ya RBC igaragaza ko 90% by’abangavu bafite kuva ku myaka 12 bamaze kuyikingirwa ariko hakiri icyuho kuko 30% by’abari hagati y’imyaka 30-49, ari bo bamaze gusuzumwa, nubwo hari intego yo gusuzuma 70% bari muri icyo kigero bitarenze 2027.

Umukozi mu Ishami Rishinzwe Indwara Zitandura muri RBC, Dr. Francois Uwinkindi, avuga ko intego igihugu kihaye ari ukurandura iyo ndwara bitarenze mu 2027, aho biyemeje gushyira imbaraga mu kuyisuzuma no kuyivura kugira ngo iyo ntego igerweho.

Yagize ati: ”Turi gushyira imbaraga mu gusuzuma turifuza ko Abanyarwanda bose babyumva, abadamu, abakobwa bakihutira kwisuzumisha.”

Kanseri y’inkondo y’umura yandura ite, iterwa n’iki?

Kanseri y’inkondo y’umura iterwa n’agakoko ka virusi yitwa ‘Human Papilloma’, (HPV) mu rurimi rw’Icyongereza, ikaba yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina nkuko bywemezwa na Nzabonkira Eloge, umwe mu bahugura abandi mu kuvura, gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura na kanseri y’amabere, akaba n’umukozi mu Kigo Rwanda Non-Communicable Diseases.

Agira ati: ”Kanseri y’Inkondo y’Umura iri mu cyiciro cya za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko iyo virusi umuntu ashobora kuyikura mu bwiherero budasukuye, kogera mu gikoresho undi yakoresheje, ikajya mu bice biri inyuma y’igitsina noneho muri cya gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni bwo ya virusi iva inyuma ku gitsina ikagana ku nkondo y’umura nyirizina.”

Bivugwa ko yandurira kandi mu gutizanya ibikinisho bikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina (sex toys), gutangira imibonano mpuzabitsina utarageza imyaka 18, kuba umugore afite abagabo barenze umwe bakorana imibonano mpuzabitsina, kuba umugabo abagore barenze umwe bakorana imibonano mpuzabitsina, kurwara izindi ndwara zifata imyanya ndangagitsina n’ibindi.

Ibimenyetso mpuruza bya kanseri y’inkondo y’umura

Nzabonankira akomeza avuga ko bimwe mu bimenyetso byayo harimo kuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango; gukora imibinano mpuzabitsina ukava amaraso; kubona uruzi rudasanzwe mu gitsina; kunuka mu gitsina; kunanuka cyangwa gutakaza ibiro bidasanzwe; kuribwa mu kiziba cy’inda; kuribwa mu nda ibyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Icyakoze avuga ko Virusi itera Kanseri y’Inkondo y’Umura umuntu atamenya ko ayifite kuko nta buribwe itera kandi kuyigira bidasobanuye kuyirwara, kuko umugore cyangwa umukobwa bashobora kuyigira ariko nyuma y’umwaka ikaba yakira.

Isuzumwa ite?

Nzabonkira Eloge asobanura ko hasuzumwa ururenda rw’umugore kandi ko icyo ari ikizamini yifatira ku giti cye, ubundi kikajya gusuzumwa.

Iyo ako gakoko kagaragaye habaho gusuzuma ku nkondo y’umura kugira ngo harebwe niba katatangiye kugaragaza ibimenyetso bibanziriza Kanseri y’Inkondo y’Umura; ibyo bimenyetso ni na byo bivurwa ku Bitaro no ku Bigo Nderabuzima.

Umuntu wavuwe ibimenyetso bibanziriza Kanseri y’Inkondo y’Umura ahabwa igihe y’ukwezi n’igice adakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo abanze akire, akazongera kwisuzumisha nyuma y’umwaka harebwa niba koko niba bya bimenyetso byarakize.

RBC isaba abantu kwisuzumisha no kwivuza Kanseri y’Inkondo y’Umura hakiri kare, kugira ngo ivurwe mu maguru mashya kuko ishobora gukira ndetse n’imfu ziterwa na yo zigakumirwa.

Dr. Francois Uwinkindi, Umukozi muri RBC avuga ko buri mwaka abantu 700 mu Rwanda bandura kanseri y’inkondo y’umura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa