Abaturarwanda ibihumbi 36 bapfuye mu 2024, havuka ibihumbi 417
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2024, Abaturarwanda 36 021 bapfuye mu 2024, ku bw’impamvu zitandukanye.
Ni imibare ikubiye muri raporo NISR yashyize hanze izwi nka ‘Rwanda Vital Statistics Report’. Igaragaza ko mu 2024 hapfuye Abaturarwanda 36021 barimo ab’igitsina gabo 19.843 n’ab’igitsina gore 16.178.
Iyi mibare ishingira ku mpfu zandikishijwe binyuze mu nzego zitandukanye za Leta mu Rwanda.
Intara y’Uburasirazuba iza imbere mu kugira umubare munini w’abantu bapfuye kuko ari 9.358 barimo abagore 4.062 n’abagabo 5.296. Ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite abapfuye 8.289 barimo abagabo 4.555 n’abagore 3734.
Umwanya wa gatatu uriho Intara y’Iburengerazuba yapfushije abantu 7.543, barimo abagore 3.482 n’abagabo 4.061. Ikurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite abapfuye 6.404, aho abagabo ari 3.474, abagore barenga 2.930. Haheruka Umujyi wa Kigali wapfushije abagabo 2.221 n’abagore 1.827.
Imibare igaragaza ko 54,1% (bangana na 19.493) by’abaturarwanda bapfuye mu 2024 baguye mu ngo zabo cyangwa mu bice by’aho batuye, 45,9% aribo baguye mu bitaro cyangwa ibigo nderabuzima.
Akarere ka Gicumbi niko kaza ku isonga mu kugira abantu benshi bapfiriye mu ngo, aho bagera kuri 915. Gasabo yo iza imbere mu kugira umubare munini w’abapfiriye mu bigo nderabuzima, aho ari 1.139.
Mu bice by’icyaro abapfiriye mu ngo bihariye 59,3%, mu gihe mu mijyi biri kuri 38%.
Impfu nyinshi ziganje mu bari munsi y’imyaka itanu, bagakurikirwa n’abari hejuru y’imyaka 85. Mu byiciro byose by’abapfuye abagabo nibo biganje, uretse gusa mu cyiciro cy’abari hejuru y’imyaka 85.
Icyiciro cyapfuyemo abantu bake ni icy’abafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 10 na 14.
Indwara zitandura zirimo cancer, diabetes, stroke n’iz’umutima nizo ziza ku isonga mu kwica abantu benshi kuko zihariye 47,7% by’imfu zose zabayeho mu 2024. Zikurikirwa n’indwara zandura zirimo Sida, igituntu kuko zifite 42,9% by’imfu zose.
Impanuka zo mu muhanda, ubwicanyi bwo mu miryango no kwiyahura byo byihariye 9% by’imfu zose, ni imibare yagabanyutse kuko mu 2023 iki cyiciro cyari cyihariye 11% by’imfu zose zabayeho muri uwo mwaka.
Umubare w’abaturarwanda bandikishijwe ko bapfuye mu 2024 warazamutse ugereranyije n’indi myaka kuko mu 2023 bari 32853. Mu 2022 ho bari 25536, mu gihe mu 2021 bari 19797. Ibi ntibivuze ko abapfuye biyongereye gusa, ahubwo bishobora no kuba byaratewe n’uko abantu basigaye bitabira kwandikisha abapfuye, cyane ko mu 2023 ubwitabire bwari kuri 41.8%, mu 2024 bugera kuri 46.1%.
Uretse imibare y’abapfuye, ikindi iyi raporo igaragaza ni imibare y’abaturarwanda bavutse mu 2024. Abavutse muri uyu mwaka wose ni 417.972. Bariyongereye kuko mu 2023 hari havutse 373.260.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *