skol

Amavuriro y’ibanze arenga 100 ntakora

Yanditswe: Wednesday 15, Oct 2025

featured-image

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko 8,2% ni ukuvuga arenga 100 by’amavuriro y’ibanze u Rwanda rufite adakora kubera impamvu zitandukanye zirimo ubuke bw’abakozi.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ubwo yagezaga ibisubizo mu magambo ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu mikorere y’amavuriro y’ibanze ku Basenateri.

Yavuze ko mu mavuriro y’ibanze 1294 u Rwanda rufite, 8,2% adakora nubwo hari gushyirwa imbaraga mu kugabanya uwo mubare.

Ati: “8,2% ntabwo akora ku buryo buhoraho. Iyo ni imbogamizi duhura nayo mu mavuriro 1294 dufite.”

“Impamvu y’ibanze navuga ko ihuriweho ni umubare muke w’abaganga, abaforomo n’abandi bakozi, ariko dufite ingamba ko mu myaka itatu iri imbere tuzaba tugeze ku mubare w’abaganga bane ku baturage 1000 bizakemura ikibazo.”

Yakomeje ati: “Harimo impamvu zitandukanye zirimo kubura abakozi, kuba hari izahawe abikorera ku mpamvu zitandukanye batabasha gukomeza gukora, inyubako zikoreramo zikangirika no kuba abaturage hafi 90% bafite ubwishingizi bwa mituweri bikaba byaratindaga kubona amafaranga kuri ayo mavuriro rimwe na rimwe byageraga ku mezi atatu bikaba n’aho arenga.”

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo kandi yagaragaje ko amavuriro y’ibanze 80% ari yo gusa akorera mu nyubako zabugenewe mu gihe izindi zikorera mu nyubako z’utugari cyangwa izindi zikodeshejwe.

Kuri ubu kandi amavuriro y’ibanze 562 ntabwo afite amazi atangwa na WASAC nubwo hari gushyirwa imbaraga mu guharanira ko agezwamo amazi.

Hari kandi amavuriro y’ibanze arenga 200 adafite umuriro w’amashanyarazi ufatiye ku muyoboro mugari aho 35% muri yo akoresha ingufu z’imirasire y’izuba.

Yavuze ko nubwo bimeze bityo abivuriza mu mavuriro y’ibanze bavuye ku bihumbi 70 mu 2017 bakaba bageze kuri miliyoni enye kandi imibare ikomeje kwiyongera.

Ati: “Igisigaye ni uko imbogamizi zagiye zigaragara zigomba kugabanywa kugeza igihe zizaviraho abaturage bakabona serivisi nziza, zitangirwa ahantu heza, abaganga bahagije, ibikoresho bihagije, amazi n’amashanyarazi no kuba zakora ku buryo buhagije.”

Senateri Nyinawumuntu Leatitia yavuze ko amavuriro menshi y’ibanze hari ayo usanga yubatswe mu buryo budasobanutse ku buryo amwe ashyirwa n’ahantu hadatuwe n’abantu akaba yabura abayagana kubera iyo mpamvu.

Ku ruhande rwa Senateri Mureshyankwano we yavuze ko abagize uruhare mu kubaka amavuriro ahantu hadakenewe harimo ahadatuwe n’abantu bari bakwiye kubibazwa muri gahunda yo kubazwa inshingano.

Senateri Mukabalisa Donatille yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu mavuriro y’ibanze akabasha kubona amazi meza kuko yafasha mu gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi.

Ati: “Tuzi ko isuku ari isoko y’ubuzima, ese iyo ahantu hatari amazi wakwizera ute isuku yahoo? Ese mukorana mute n’izindi nzego?”

Minisitiri Dr. Butera yavuze ko mu gushyiraho amavuriro mashya 100 azubakwa mu gihe cy’imyaka itanu, hazitabwa cyane kuri gahunda yo kureba ahakenewe ivuriro, ubusabe bw’abaturage, kuba nta rindi vuriro riri hafi yabo no kubona abakozi bashya.

Hari kandi n’amavuriro y’ibanze agera kuri 420 akeneye kuvugururwa ngo ajyanishwe n’igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa