skol
fortebet

Bimwe mu bimenyetso byagufasha kumenya niba umukobwa agukunda rwihishwa

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Birashoboka ko wifuza umubano wisumbuye uwo warufitaanye n’umukobwa ariko wabuze aho wahera umubwira uko wiyumva bitewe nuko utazi uko atekereza cyangwa uko yakwakira ubusabe bwawe.Twakuboneye uburyo bushobora kugufasha kumenya niba umukobwa agukunda cyangwa yagukunda binyuze mumagambo cyangwa ibikorwa akora.

Sponsored Ad

Hari bimwe mubimenyetso bishobora ukwereka uko umukobwa yiyumva kuri wowe abinyujije mumagambo akubwira cyangwa ibikorwa

1. Akenshi umukobwa ugukunda abigaragaza akoresheje ibice by’umubiri we

Biragoye ko umukobwa ugukunda azabasha guhisha ibyiyumviro bye igihe kirekire kuko akenshi ibikorwa agukorera usanga bitandukanye nibyo akorera izindi nshuti ze harimo ’Gutinya guhuza nawe amaso umwanya muremure, aramwenyura cyane, iyo akuvugisha akunze kwikora mumisatsi, agira ubwoba igihe cyose umuri hafi, Akwereka ko aguhangayikiye nibindi..

2. Akoresha emoji nyinshi mubutumwa akwandikira

Ubusanzwe abakobwa bakunda emoji rero nazo ziza mubimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa akwishimira iyo akunda kuzikoresha kenshi mubutumwa akoherereza gusa ibi nanone ntiwabigenderaho wizera ko agukunda mugihe ntabindi bimenyetso ufite kuko ushobora gusanga azikoresha kubera ko azikunda.

3.Yishimira inkuru zawe

Umukobwa ugukunda iteka yishimira kukumva akenshi usanga inkuru zose uteye niyo zaba zidasekeje we zimusetsa.

4. Akubwira ko ari umusiribateri

Akenshi umukobwa ugukunda iyo muganira akunda kukubwira ko ari wenyine ibyo nabyo biri mubishobora kugufasha kumenya niba agukunda cyangwa yagukunda.

5. Akunda kwigana bimwe mubyo ukora

Akenshi umukobwa wagukunze usanga yigana imvugo yawe cyangwa bimwe mubimenyetso ukunda gukoresha uvuga cyangwa ukora. Niba umukobwa ubona agerageza gukora ibintu ukabona ko ari wowe yabikuyeho menya ko agukunda cyangwa se yagukunda.

6. Iyo muganira ntiyifuza ko ibiganiro birangira

Umukobwa ugukunda iyo muganira usanga ashishikajwe nuko mwakomeza ibiganiro, usanga ashishikajwe no kumenya byishi utekereza, gahunda zawe zejo hazaza nibindi.

7. Akunda kuguhobera no kugukoraho

Akenshi umukobwa utagufitiye ibyiyumvira usanga atishimira kuguhobera cyangwa kugukoraho, igihe uhuye numukobwa ukabona yishimiye kuguhobera no kuba yagukoraho bishobora kugufasha kumenya niba agukunda cyangwa yagukunda.

8. Yibuka ibiganiro muba mwaragiranye

Niba ushaka kumenya ko umukobwa agukunda ushobora kwifashisha ibiganiro mugirana, kugirango urebe niba abikurikirana, nusanga byose abyibuka bishobora kuba ikimenyetso cy’uko agukunda cyangwa yagukunda.

9. Akunda kukuvuga munshuti ze

Ushobora kuganira ninshuti ze kugirango umenye uko akuvuga kuko akenshi umukobwa ugukunda akuvuga kenshi kandi usanga avuga ibyiza byawe gusa kabone niyo yaba hari nibibi ukora akubikira ibanga.

10. Mubwire ko wifuza ko muba inshuti gusa

.Ushobora kubwira umukobwa ko wifuza ko muba inshuti gusa kugirango urebe uko yitwara cyangwa abyakira bizagufasha bizagufasha kumenya amarangamutima agufiteho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa