skol
fortebet

Bimwe mu bintu ushobora kwifashisha mu kurwanya impumuro mbi mu kwaha

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kubira ibyuya n’ibintu bisanzwe kuri buri wese ariko impumuro ziza zitandukanye hari ababira ibyuya ntibinuke cyangwe bikaba bitabangamira abandi hari nababira ibyuya bikagira impumuro mbi ku buryo ibangangama rimwe na rimwe nawe bikaba byamutera ipfunwe ryo kujya mu bandi mu gihe aba atekereza ko bashobora kumwishisha.

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwagaragaje ko bimwe mu bintu bishobora gutera umuhumuro mubi mu kwaha bishobora guterwa no kudakaraba neza cyangwa se imihindagurikire y’imisemburo itanga icyuya abantu babira.

Hari ibintu bishobora kugufasha kurwanya umuhumuro mubi wo mu kwaha bidasabye kwitera ama’Deodorants’.

1. Isabune y’umwimerere / le savon naturel

Isabune zikozwe mu bintu by’umwimerere zisukura umubiri ku buryo bwizewe kandi zitangiza bimwe mu biwugize. Usanga izo sabune ziba zifite ibintu bifasha uruhu kumererwa neza, zikaruvanaho imyanda yose. Muri izo sabune zikozwe mu bintu by’umwimerere harimo iz’igikakarubamba, izikozwe mu ndimu ndetse no mu macunga n’ibindi.

2. Indimu

Indimu ni urubuto rusanzwe rukundwa n’abantu benshi kubera ibyiza ruzana ku buzima bw’abantu, zifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri ‘antibactérien’, irwanya za bagiteri zitera impumuro mbi.

Birahagije gufata agasate k’indimu gato, ukakarambika mu kwaha mu gihe cy’iminota cumi n’itanu, nyuma ukakajugunya. Kubera ko indimu ikize kuri za ‘antioxydants’, ifasha mu kavanaho imyanda yirunda mu kwaha umunsi wose, igatuma umwuka wo mu kwaha uhumura neza. Indimu inafasha mu gukesha mu maha ku bantu ahirabura cyane. Gusiga indimu mu kwaha bikorwa nijoro umuntu agiye kuryama, kandi ngo si byiza gushyira indimu mu kwaha inshuro zirenga ebyiri (2) mu cyumweru.

3. Amavuta akorwa mu giti cy’icyayi/huile essentielle d’arbre à thé

Ayo ni amavuta y’igiti cy’icyayi gikomoka muri Australie, akaba agira akamaro kenshi karimo no kurwanya impumuro mbi mu kwaha . Umuntu abashije kuyabona ni ukuyafungura, agasiga mu kwaha inshuro zitarenga ebyri mu cyumweru. Gusa ngo ntibyemewe kuyakoresha ku bana bafite munsi y’imyaka ine no ku bagore batwite.

4. Vinaigre de cidre

Umuntu ashobora gufata agacupa karinganiye, akavangiramo ‘ vinaigre de cidre’ nkeya, umutobe w’indimu ndetse n’amazi agacugusa, akabyisiga inshuro ebyiri mu cyumweru, kuko abyisize kenshi byatuma uruhu rwumagara. Ikindi ngo si byiza kujya ku zuba ryinshi mu gihe umuntu amaze kwisiga uwo muti.

5. Kurya ibintu bimwe na bimwe birwanya impumuro mbi

Mu biribwa birwanya impumuro mbi harimo ibinyampeke, imbuto, imboga zikize kuri ‘zinc’ na ‘magnésium’ nka ‘épinards’, ‘lentilles’ ndetse n’imineke.

Hari kandi n’ibyo umuntu ukunda kugira impumuro mbi mu kwaha yagombye kwirinda kugira ngo bidatuma ikibazo cyiyongera.

Muri ibyo harimo, ibiryo birimo ibirungo byinshi, inyama zitukura, ikirungo cyitwa ‘curry’, amafi, tungurusumu ndetse n’ibitunguru.

6. Bicarbonate de soude

‘Bicarbonate de soude’ izwiho kugira ubushobozi bwo kurwanya za bagiteri, ibyo bikayiha ubushobozi bwo kurwanya umwuka mubi mu maha, ndetse no kuhacyesha. Uko bikoreshwa, ni ugufata bicarbonate de soude ukayivanga n’amazi, bigasa n’ibikoze igikoma gikomeye ukabisiga mu kwaha bikamaramo iminota 10 ukabikaraba. Ibyo nabyo ngo si byiza kubikoresha inshuro zirenga ebyiri mu cyumweru kuko byakwangiza uruhu mu gihe bikoreshejwe inshuro nyinshi mu cyumweru.

7. Kunywa amazi menshi

Amazi ni ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu, kuko arinda umuntu kuba yagira ikibazo cy’umwuma, ndetse akanafasha umubiri gusohora umwanda, kuko iyo myanda ni yo ikurura za bagiteri ari na zo zishobora gutera impumuro mbi mu kwaha. Nibura umuntu ngo yagombye kunywa litiro imwe n’igice y’amazi (1,5L) ku munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa