skol
fortebet

Burera: Umubyeyi ukekwaho kwiyicira umwana yafashwe

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyirandegeya Vestine wo mu kigero cy’imyaka 22, wo mu Kagari ka Runoga mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kirambo, aho akekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’umukobwa amunize.

Sponsored Ad

Amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, atanzwe n’abaturanyi, ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano bagezeyo basanga icyo cyaha cyakozwe, ari nabwo bahise bamuta muri yombi, umurambo w’uwo mwana ajyanwa gusuzumwa mu bitaro i Kigali, aho kugeza na n’ubu utarashyingurwa.

Amakuru dukesha Kigali Today yaganiriye na bamwe mu baturanyi b’umuryango w’uwo mukobwa, avuga ko bitari ku nshuro ya mbere akekwaho kwihekura, aho ngo undi mwana we w’imfura nawe yapfuye mu buryo bw’amayobera.

Bavuga ko umwana we w’imfura nawe yari umukobwa, umwe muri abo baturanyi avuga ko ngo hari amakuru bafite y’uko uwo mukobwa yica abo bana kubera ko bavuka ari abakobwa, mu gihe we yifuza kubyara umuhungu.

Bakomeje kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho ku murongo wa telefone, yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Bizimana Ildephonse, avuga ko uwo mukobwa ari mu maboko y’ubugenzacyaha, ko bategereje imyanzuro izava mu nzego zirimo gukurikirana icyo kibazo.

Yavuze ko we ntacyo afit cyo kubivugaho ari ugutegereza ibizava mu iperereza avuga ko kugeza ubu nta kimenyetso simusiga gihari cyo kumushinja cyangwa ngo kimushinjure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa