Buri mwaka Abanyarwandakazi 700 basanganwa kanseri y’inkondo y’umura
Yanditswe: Friday 21, Nov 2025
Kanseri y’inkondo y’umura ni mwe muri kanseri zugarije abagore nyuma ya kanseri y’ibere aho nibura buri mwaka hagaraga abarwayi barenga 700 barwaye iyi kanseri, ndetse igahitana umwe muri batandatu mu bantu bapfuye.
Ibi ni ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura ku wa 17 Ugushyingo 2025.
Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe muri kanseri zigenda ziyongera kuko mu 2007 hari barwayi 633 bayo, mu gihe mu 2022 bazamutse bakagera kuri 5.263.
Kuva mu 2016 kugeza 2022 kandi iyi kanseri yari imaze guhitana abagera kuri 747.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi, yavuze ko kubera ubukana bw’iyi ndwara ariyo mpamvu bihaye intego yo gushyira imbaraga mu kuyirandura mu Rwanda bitarenze 2027.
Uwinkindi yasobanuye ko kugira ngo wemeze ko waranduye iyi ndwara ari uko uba ukingira abana bari hagati y’imyaka 12 kugeza kuri 17, gusuzuma abagore bari mu kigero cy’imyaka 30 na 50 buri myaka itanu n’icumi, ndetse no kubasha kuvura abasanganywe indwara.
Ati: “Gusuzuma niho hakiri ikibazo kuko navuga ko turi ku kigero cya 30% kandi twihaye intego ko mu 2027 tugomba kuba tugeze kuri 70% ari nabyo bisabwa na OMS.”
Mu 2011 ni bwo u Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira abana bafite imyaka 12 kugeza kuri 15. Ni gahunda yageze ku rugero Ishami ry’umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima, OMS, risaba kuko yageze ku kigero cya 90%.
Ni kuvuga ko kugeza ubu ikibazo gisigaye ku bagore bari hejuri y’imyaka 30 batakingiwe nk’uko Uwinkindi yabisobanuye.
Ati: “Ubu bukangurambaga twatangije ni ubugamije gushishikariza abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 kuza kwisuzumisha kuko ni ubuntu ku bigo nderabuzima byose, ndetse n’abagaragaje ibimenyetso tukaba twabavura kuko ibikoresho birahari ku bitaro byose ndetse dufite n’ibitaro byita ku barwayi ba kanseri.”
Kanseri y’inkondo y’umura ni kanseri iterwa n’agakoko kitwa Human Papilloma (HPV).
Aka gakoko nta bimenyetso byihariye kagira keretse iyo kamaze kuba kanseri aribwo umuntu atangira kugira ibimenyetso birimo kuva amaraso utari mu mihango, kugira impumuro mbi mu myanya y’ibanga, no kugira amatembabuzi afite ibara ridasanzwe.
Iyi ndwara yandurira ahantu hatandukanye harimo gukoresha ubwiherero bwakoreshejwe n’ufite aka gakoko, ndetse n’imibonano mpuzabitsina.
Euloge Nzabonankira, inzobere mu kuvura no gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura yavuze ko iyi kanseri iyo igaragaye kare ivurwa igakira.
Ati: “Iyo umuntu yisuzumishije kare tubasha kubona ibyo twakwita ibimenyetso bya mbere ya kanseri bivurwa umuntu agakira. Uwo dusanze kanseri kandi igeze ku rwego rwa nyuma nawe afite uburyo yitabwaho.”
Uyu muganga avuga ko abantu batinya kwisuzumisha bumva ko biryana bakwiye gushira impungenge kuko ikizami gifatwa ari umuntu kugiti cye ukifatira, ahubwo ibyo yafashe akaba aribyo ashyira muganga.
Mugwaneza Aliane uri mu bisuzumishije, yavuze ko iyi kanseri baba bayifiteho amakuru menshi atari yo gusa iyo umuntu ageze kwa muganga ari bwo abasha gusobanukirwa neza ibyayo.
Ati: “Abantu bagenda bavuga ibintu bitandukanye bamwe ngo ni kurwara umura abandi bagatinya kuyisuzumisha ngo birababaza, nyamara byose ntabwo ari byo, ahubwo icyo bakwiye gukora ni kugera kwa muganga bakaza bagasobanurirwa neza iby’iyi kanseri ndetse bakisuzumisha.”
Kugira ngo intego yo kurandura iyi kanseri mu 2027 igerweho ni uko hazasuzumwa abagore bose bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri, aho abakangurambaga b’ubuzima batangiye gukora ibarura ku bagore bose bari hejuru y’imyaka 30 na 25 ku babana n’agakoko gatera Sida.
Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe muri kanseri zihitana abantu benshi mu Rwanda
RBC yatangije ubukangurambaga bwo kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *