skol

Bwa mbere abarwayi b’igicuri barindwi babagiwe mu Rwanda bigenda neza

Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026

featured-image

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byatangaje ko ‘operations’ zo kubaga uburwayi bw’igicuri zari zikorewe bwa mbere mu Rwanda zasize abarwayi barindwi babazwe kandi bigenda neza.

Ibikorwa byo kubaga uburwayi bw’igicuri bikorewe mu Rwanda byatangijwe ku itariki 9 Gashyantare 2026 ubwo muri ibi bitaro hatangiraga icyumweru cyahariwe kurwanya iyo ndwara ku rwego rw’Isi.

Bahereye ku mugore ufite imyaka 39 wari umaranye igicuri imyaka 15 afata imiti.

Ibyo bikorwa byakozwe n’itsinda ry’abaganga 21 barimo Abanyarwanda batandatu bo muri CHUK n’abandi bo mu bitaro bya Hospital del Mar muri Espagne.

Kubaga abo barwayi kandi byajyanye n’amahugurwa yahabwaga abaganga bo mu Rwanda ku kubaga igicuri ndetse banigira kuri izo ‘operations’ zakorwaga kugira ngo babimenye neza.

Mu butumwa CHUK yashyize ku rubuga rwa X, yagaragaje ko abarwayi barindwi muri iki cyumweru bakorewe ‘operations’ kandi zigenda neza.

Bugira buti “Uyu munsi umurwayi wa nyuma urwaye igicuri kitabashaga kuvurwa n’imiti yabazwe bigenda neza muri CHUK. Byakozwe n’abaganga b’Abanyarwanda n’abanyamahanga.”

“Mu mahugurwa yamaze icyumweru kimwe, abarwayi barindwi babagiwe igicuri ku nshuro ya mbere mu Rwanda. Ibi byashobotse ku bufasha bw’Ibitaro bya Hospital del Mar na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda.”

Ubwo ibyo bikorwa byatangizwaga, Umuyobozi w’Agashami ko kuvura indwara zo mu mutwe, imyakura n’izifata uruti rw’umugongo muri CHUK, Dr. Muneza Sévérien yavuze ko itsinda ry’abaganga b’Abanyarwanda batangiye amahugurwa bagiye kujya bikorera icyo gikorwa.

Ati “Ubu turi guhugurwa n’abaganga bo hanze basanzwe bafite aho babikorera. Mu gihe kiri imbere ni bwo muzagenda mubona abaganga ba hano babikora nta bundi bufasha bakeneye.”

Uwo muyobozi ntiyagaragaje igihe nyirizina ibyo bizatangirira, gusa abo baganga bo mu mahanga bazajya bagaruka mu bihe bitandukanye bafatanye n’Abanyarwanda kubaga igicuri no kubahugura.

Dr. Muneza yongeraho ko ubu abafite igicuri kitavurwa n’imiti gikeneye kubagwa boherezwaga mu Buhinde ariko ko bagiye kujya bavurirwa mu Rwanda mu gihe abo baganga bagarutse aho bazajya bafatanya n’Abanyarwanda kugeza babimenye neza.

Bivuze ko abarwaye icyo gicuri gikeneye kubagwa batazongera koherezwa mu mahanga gushakayo ubuvuzi.

Abarwayi barindwi babazwe muri iki cyumweru, Dr. Muneza yavuze ko bahuriye ku kuba igicuri bari bakimaranye imyaka myinshi kandi imiti bahabwa itabafasha ndetse ko nyuma yo kubagwa bakomeza gukurikiranwa mu mezi atandatu nyuma imiti ikaba ishobora guhagarikwa.

Inyungu kuri abo barwayi kandi ni uko baraba batuye umutwaro wo kwivurisha imiti kuko abo barwaye igikeneye kubagwa baba bafata imiti ihenze cyane ku buryo hamwe ikinini kimwe kigura 3000 Frw kandi ku munsi umuntu ashobora gufata ibirenze kimwe.

Dr. Muneza kandi yasobanuye ko igicuri ari indwara nk’izindi nta ho gihuriye n’imyuka mibi nk’uko bamwe babyibwira, agaragaza ko ubusanzwe ari imikorere y’ubwonko iba itameze neza bigatera kubona nk’umuntu yitura hasi, kugaragara igice runaka n’ibindi biranga iyo ndwara.

Yaboneyeho gusaba abantu kudatererana abakirwaye cyangwa gukomeza kubagiraho iyo myumvire itari yo kuko na bo baba bakeneye kwitabwaho nk’abandi barwayi bose kugira ngo bakire cyangwa boroherwe.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2005 bwagaragaje ko abantu hafi 5% by’Abanyarwanda bose nibura bari bafite ibimenyetso by’igicuri.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwo mu 2017 bwagaragaje ko nibura 4.7% bashobora kuba bafite ibimenyetso by’igicuri. Nibura abagera kuri 25% mu babashije kugaragara ko bafite igicuri kitazwi inkomoko. Bivuze ko ari igicuri abaganga bashaka impamvu yagiteye bakayibura.

Abarwayi b’igicuri barindwi babagiwe mu Rwanda bigenda neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa