skol
fortebet

Cyiganje cyane mubaryamana bahuje ibitsina! Icyorezo cya monkeypox gikomeje kuyogoza Isi

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi, abantu 92 bari bamaze kwandura virus ya monkeypox mu bihugu 12 hirya no hino ku isi.

Sponsored Ad

Igikomeje kugora abahanga ngo ni uko ibyo bihugu bikomeje kugaragaramo iyi ndwara bitari ku rutonde rw’ibyo iriya ndwara yabayemo karande.

Byongeye, ngo ugasanga abarimo kugaragaraho uburwayi nta kigaragaza ko bakoreye ingendo mu bihugu bisanzwemo iriya ndwara.

OMS yakomeje iti "Dushingiye ku makuru y’ibanze, uburwayi bwagaragaye ahanini nubwo atari umwihariko wabo, ku bagabo baryamana n’abandi bagabo (MSM) bari bagiye kwivuza ku mavuriro asanzwe cyangwa atanga serivisi zijyanye n’imibonano mpuzabitsina."

Uretse abamaze gusangwamo uburwayi, hari ibindi bipimo 28 bigishidikanywa ko ari iby’abarwayi ba monkeypox.

Nta bimenyetso bigaragaza ko iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ahubwo byongera ibyago byo kwanduzanya binyuze mu gukoranaho cyangwa guhererekanya amatembabuzi.

OMS ivuga ko kugeza ubu ibipimo byafashwe ndetse bigasesengurwa mu buryo bwimbitse hakoreshejwe igipimo cya PCR (polymerase chain reaction), byagaragaje ko virus irimo gukwirakwira ikomoka muri Afurika y’Iburengerazuba.

Urugero mu isuzumwa ryakorewe ku murwayi wabonetse muri Portugal, byagaragaye ko iyo virus isa n’iyigeze kuboneka iturutse muri Nigeria, ikomereza mu Bwongereza, Israel na Singapore mu myaka ya 2018 na 2019.
Ikigo gishinzwe ubuzima mu Bwongereza, (UK Health Security Agency), kuri iki Cyumweru cyatangaje ko kirimo kubona imibare myishi y’abantu banduye, kandi badafite aho bahuriye n’ingendo zerekeza mu bihugu iriya ndwara yabayemo karande.

Ibyo bihugu byiganje muri Afurika y’Iburengerazuba bya Benin, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gabon, Ghana (mu nyamaswa gusa), Cote d’Ivoire, Liberia, Nigeria, Repubulika ya Congo, Sierra Leone na Sudani y’Epfo.

UKHSA yavuze ko bazabona imibare nyayo ku wa Mbere, nyuma y’uko ku wa Gatanu ibonye ubwandu bushya ku bantu 20.

Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri UKHSA, Susan Hopkins, yagize ati "Turimo kubona uburwayi budafite aho buhuriye no guhura n’umuntu wo muri Afurika y’Iburengerazuba, ari nabyo twabonye mu gihugu."

Yakomeje ati "Turimo kubona ubwandu bwinshi buri munsi."

Hopkins na we yavuze ko uburwayi burimo kwiyongera mu bice by’imijyi, cyane cyane mu bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa abagabo baryamana n’abagabo n’abagore.

Yakomeje ati "Ibyago ku baturage basanzwe bikomeje kuba hasi, kandi ndatekereza ko abantu bakwiye kurushaho kuba maso."

Kugeza ubu nta muti uhari w’iyi ndwara, ariko urukingo rwa smallpox rushobora gufasha umuntu kwirinda monkeypox ku rugero rwa 85 ku ijana.

Yandurira mu kuba umuntu wanduye akoranyeho n’undi muzima akamwanduza, amatembabuzi yo mu mubiri, amatembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero cyangwa gukora ku bintu byagiyeho virus, nk’imyenda cyangwa ibiryamirwa by’uwanduye.

Kugira ngo umuntu wanduye agaragaze ibimenyetso bisaba iminsi iri hagati ya 6 na 13, ariko ishobora no kugera hagati y’imisi 5 na 21.

Kugeza ubu Monkeypox ifatwa nk’indwara idakomeye, ariko ishobora kugira ubukana ku bana, abagore batwite, abantu bafite ibibazo by’ubudahangarwa cyangwa bafite ibindi bibazo by’ubuzima.

Hari amakuru ko virus ikomoka muri Afurika y’Iburengerazuba idateye inkeke nk’iyo mu kibaya cya Congo, kuko yica ku gipimo cya 3.6% ugereranyije na 10.6% kuri virus yo mu kibaya cya Congo.

Bimwe mu bimenyetso bikomeye byayo harimo kuribwa umutwe, umuriro mwinshi ushobora kurenga 38.5°C, kugira utubyimba ku mubiri nk’aho ari ubushye, kubabara umugongo no gucika intege cyane.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) giheruka kwemeza ko "Iyi ndwara ntabwo iragaragara mu Rwanda."

Ingamba zo kuyirinda zirimo kwirinda gukora ku nyamaswa cyane cyane izipfushije; kwirinda gukora ku murwayi cyangwa inyamaswa irwaye no kwirinda gukora ku myenda cyangwa ibiryamirwa by’umurwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa