Dore ibyiza byo gusomana utari uzi ku buzima bwa muntu bwa buri munsi
Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023
![featured-image](http://umuryango.rw/local/cache-vignettes/L800xH503/arton68485-c40d7.jpg?1707918457)
Ku bantu bamwe, ntibishoboka ko umuntu udakunda gusomana yagaragaza ko ari mu rukundo by’ukuri koko. Ni nko kuvuga ko ushaka gukora kuri pisine ariko ntuzigera wifuza ko amazi agutarukira.
Gusomana ni ikimenyetso cyiza cyimbitse abantu babiri basangiye, kandi gifasha kurushaho kunoza isano iri hagati yabo.
Nyamara, siyanse yerekanye ko gusomana birenze kwishimisha gusa.
Dore impamvu z’ingenzi zituma gusomana ari byiza ku bucuti(relationship) bwanyu:
1.Bishimangira umubano wanyu
Gusomana byimbitse, byuje urukundo birekura imisemburo ya oxytocine – izwi kandi nka hormone y’urukundo nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje, bifasha mu kwizerana hagati y’abakundana.
2.Bituma wumva wishimye
Gusomana bituma ubwonko bwawe butanga imisemburo myinshi ikurura ibinezeza by’ubwonko bwawe. Iyi misemburo ni oxytocine, dopamine, na serotonine. Iyi misemburo ntabwo ituma wumva unezerewe gusa ahubwo inatuma uhora utekereza uwo ukunda kandi ukarushaho kumwiyumvamo.
3.Bigabanya umuvuduko w’amaraso
Iyo usomanye byongera umuvuduko wo gutera k’umutima wawe, bityo ukagura imiyoboro y’amaraso, ndetse bikagabanya cyane umuvuduko w’amaraso.
4.Bikomeza imitsi yo mu maso
Wari uzi ko buri gihe iyo usomye umukunzi wawe ukoresha imitsi igera kuri 30? Ibi ni ingenzi cyane kuko iyo ukoresheje imitsi 30 kugira ngo usome, bituma ijwi ryiyungurura kandi imitsi yo mu maso igakomera. Gusomana rero mu by’ukuri ni nko kujya muri siporo – mu maso hawe
5.Byongera kandi imbaraga z’umubiri wawe
Hari ubwoko burenga 700 bwa bagiteri imbere mu munwa wawe! Kandi iyo uhana amacandwe n’undi muntu, uzanira umubiri wawe bagiteri nshya zifitanye isano itaziguye no kugira ubuzima bwiza.
6.Gusomana bishobora gufasha kugabanya ububabare
Nk’uko twabigarutseho haruguru, gusomana byagura imiyoboro y’amaraso kandi iyo imiyoboro y’amaraso yagutse hamwe no kwiyongera kw’amaraso bifasha kugabanya uburibwe, byongera imbaraga mu misemburo yo “kwiyumva neza” (feel-good hormonies) bityo bikaba bishobora rwose koroshya ububabare.
7.Bitinza ibimenyetso byo gusaza
Kubera ko gusomana byongera amaraso mu maso, bitera umusaruro wa kolagen; poroteyine nziza cyane ku ruhu rwawe. Gusomana ushishikaye(passionate kissing) bituma mu maso hawe hadakanyarara bityo ugakomeza kugaragaza itoto mu maso.
8.Bigabanya guhangayika(anxiety)
Gusoma umukunzi wawe bishobora kuba ingirakamaro mu gutuma wumva utuje; wumva udahangayitse kuko bigabanya urugero rwa cortisol (hormone de stress) mu bwonko bwawe.
urumva ko gusomana bigira ingaruka nyinshi nziza ku buzima bwa buri munsi gusa kandi tugomba kuzirikana ko nanone atari byiza gusomana nabo tubonye bose kuko hari indwara nyinshi zanduriramo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *