skol

Hagiye gukorwa isuzuma rishya ku miti ikoreshwa mu gukuramo inda

Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025

featured-image

Minisitiri w’Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert F. Kennedy Jr., yatangaje ko Ikigo cya Leta gishinzwe ibiribwa n’imiti (FDA) kigiye gusuzuma bushya imiti ikoreshwa mu gukuramo inda.

Abaharanira uburenganzira bwo gukuramo inda bavuga ko iki gikorwa gishobora gutuma habaho imipaka ikomeye ku buryo busanzwe bukunze kwifashishwa cyane mu gukuramo inda.

Nk’uko ubushakashatsi bwa Guttmacher Institute bubigaragaza, gukuramo inda hifashishijwe imiti byihariye bibiri bya gatatu by’inda zikurwamo zose zikorerwa muri Amerika. Ni na bwo buryo bwakomeje kwifashishwa no mu turere twashyizeho amategeko abuza gukuramo inda, ahanini binyuze mu buryo bwa ’telehealth’ n’amategeko atanga uburinzi ku baganga bo mu bindi bihugu bashobora kohereza imiti ku bagore baba mu turere tubuza gukuramo inda.

Abatavuga rumwe no gukuramo inda n’Abarepubulikani bamaze igihe basaba ko amategeko ya FDA yerekeye mifepristone ahindurwa. Uyu muti ukoreshwa rimwe na rimwe uvanze n’undi witwa misoprostol, kugira ngo ufashe gukuramo inda cyangwa gukurikirana inda zavuyemo ku buryo butunguranye.

Mu ibaruwa Kennedy na Komiseri wa FDA, Marty Makary, bandikiye abavoka 22 ba Leta za Repubulikani bari basabye isuzuma ry’uyu muti, bavuze ko FDA igiye gukora “isuzuma rishingiye ku bimenyetso bifatika, harimo ibyavuye mu buzima busanzwe n’ibigaragaza uko imiti ikora neza kandi itekanye.” Bavuze ko intego ari ukureba neza niba ubuzima bw’abagore burinzwe mu gihe iyi miti itangwa.

Icyakora, ishingiro ry’iki cyifuzo rishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Ethics and Public Policy Center, gikunze gushyigikira Repubulikani. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hafi 11% by’abagore bakoresheje iyi miti bagize ingaruka zikomeye, mu gihe ubushakashatsi bwa FDA busanzwe bwerekana ko iki gipimo kiri munsi ya 0.5%.

Ubu bushakashatsi bwakomeje kunengwa kuko butigeze busuzumwa n’impuguke cyangwa ngo busohoke mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi bwemewe.

Abaharanira uburenganzira bwo gukuramo inda ntibabyakiriye neza. Kiki Freedman, umuyobozi mukuru wa Hey Jane, ikigo kinini cya telemedicine gitanga serivisi zo gukuramo inda, yavuze ko iri suzuma rishya rishobora guhungabanya uburyo bwo kubona imiti ikoreshwa cyane kandi yizewe. Ati: “Iyi gahunda ya RFK Jr. na FDA ni ikimenyetso cy’uko politiki ikomeje kwivanga mu bushakashatsi bw’ubuzima rusange.”

Na none, Planned Parenthood yashimangiye ko mifepristone imaze imyaka 25 ikoreshwa mu buryo butekanye kandi bwemewe. Bavuze ko uburyo bushya bwa telehealth bwafashije abagore benshi batari basanzwe bashobora kubona serivisi zo gukuramo inda.

Ubusanzwe, mifepristone ikora ihagarika imisemburo ya progesterone, ikenerwa n’umubiri kugira ngo inda ikomeze gukura. FDA yayemeye bwa mbere mu 2000 ku nda zitarengeje ibyumweru 7, hanyuma mu 2016 birongerwa bigera ku byumweru 10. Ku ruhande rwa OMS, iyi miti ishobora no gukoreshwa kugeza ku byumweru 12. Mu 2019 kandi haje gusohoka ’generic version’ yayo.

Imibare ya CDC igaragaza ko mu 2022 gukuramo inda hifashishijwe imiti byari byihariye 57% by’inda zikurwamo zose muri Amerika, bavuye kuri 19% mu 2011. Ubushakashatsi bwa 2015 bwo muri Kaminuza ya California, Davis bwagaragaje ko iyo mifepristone ivanze na misoprostol bikora neza ku gipimo cya 97%.

Kugeza ubu, RFK Jr. ntiyigeze yemera ko hari impinduka zihita zikorwa mu mategeko agenga uburyo mifepristone itangwa, ahubwo yavuze ko bikiri mu rwego rwo gusuzuma amakuru yose aboneka mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa