skol
fortebet

Huye: Umugabo arashinjwa kwica umugore we utwite amukubise ifuni

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Huye, umurenge wa Kigoma umugabo w’imyaka 40 akurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we wari utwite amukubise ifuni mu mutwe.

Sponsored Ad

Dusabimana Charlotte w’imyaka 35 yitabye Imana yari atwite bivugwa ko urupfu rwe rwatewe no kuba umugabo babanaga ariwe wamwishe amukubise ifuni mu mutwe nyuma y’uko bagiranye ibibazo by’amafaranga.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze avuga ko yamwishe ahagana saa Sita z’Ijoro amukubise ifuni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Dukundimana Cassien, yabwiye Igihe ko uwo mugabo yari asanzwe azwi nk’umuntu udashaka gukorera urugo rwe.

Ati “Bigaragara ko umugabo we yari umuntu udashaka gukora wigize inzererezi, yamwishe bapfuye imicungire y’umutungo wabo kuko yumvaga amafaranga babonye yayanywera, atagirira akamaro urugo.”

Aba bombi bari bafitanye abana batatu bitegura no kwibaruka uwa kane, bivugwa ko bari batuye mu Kagali ka Gashire mu Mudugudu wa Karambi.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko bapfuye amafaranga ibihumbi 10 Frw umugore yari abitse agenewe kugura ibati, nyuma umugabo ayamubajije asanga umugore yayakoresheje ibindi.

Kugeza ubu uwo mugabo, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Simbi naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro gusuzumwa.

Uyu muyobozi w’Umurenge yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mungo zabo bagakemura ibibazo mu mahoro byakwanga bakitabaza ubuyobozi avuga ko biteguye kubafasha no kubagira inama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa