skol
fortebet

Ibintu byingenzi bishobora kukwereka ko uwo mukundana akubeshya

Yanditswe: Saturday 16, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bituma isi imeze uko imeze ubu ni urukundo rutuma abakundanye babana neza bishimye, bashimana , bakazabana bakabyara ndetse n’abo babyaye bakabatoza urwo rukundo gusa si ko bose bibahira ngo urukundo rugende neza nk’uko babyifuza.

Sponsored Ad

Hari ibintu bishobora kukwereka ko uwo mukundana akubeshya cya afite undi afitiye ibyiyumviro kabone nubwo baba badakundana.

1.Ntiyifuza ko muvuga ahazaza ahanyu

Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira kuburyo mushobora guhita mubipfa ako kanya cyangwa akakujijisha kugirango muhindure ikiganiro kuko nta gitekerezo aba abifiteho.

2. Ntaguha umwanya

Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Icyo gihe aba akwima umwanya we kandi nawe uba ubibona.

3. Ntaterwa ishema nawe

Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.

4. Kukugereranya

Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’abandi uzamenye ko atagukunda.

5. Kwivumbura cyangwa kwirakaza

Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa