Impamvu abagabo bo mu Rwanda baseta ibirenge ku ngingo yo kwifungisha burundu
Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026
Abagore bo mu Rwanda bagaragaje ubwitabire buri hejuru mu gusaba serivisi yo kuboneza urubyaro bifungisha burundu kuko ubu barenze ibihumbi 35 nyamara abagabo ntibarenga 5000.
Abagabo bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bagaragaje impungenge zirimo kuba batarasobanuriwe bihagije ingaruka zabageraho baramutse bifungishije burundu, kuko hari ibihuha bivuga ko uwifungishije ashobora kunanirwa kongera gutera akabariro neza nk’uko byahoze.
Abandi bagaragaza ko impamvu kwifungisha burundu bikorwa n’abagore cyane, n’ubundi ari bo bumva umusonga wo gutwita bityo ko umaze kugira abana nka batatu, bimworohera guhita afata uwo mwanzuro kurusha umugabo we.
Abagore basabye serivisi yo kwifungisha burundu basaga ibihumbi 35 mu Rwanda, mu gihe abagabo bo basaga 4000

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *