Imyumvire nkene ikomeje kuba intambamyi mu kurwanya indwara zititaweho mu Rwanda
Yanditswe: Saturday 31, Jan 2026
Ikigo cy’Igihugiu cy’Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko imwe mu myumvire ndetse n’ubukene bikibangamiye kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye, icyakora kigaragaza ko uko byagenda kose bitarenze mu 2030 zizaba zaranduwe mu Rwanda.
Ibi byabagaragajwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, ubwo mu Karere ka Ruhango hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye.
Zimwe mu ndwara zititaweho zikigaragara mu Rwanda harimo ubuheri cyangwa shishikara, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, tenia, bilharziose, imidido ndetse na cysticercose.
Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi z’Ubuzima muri RBC, Dr. Mukagatare Isabelle, yagaragaje ko ku Isi izi ndwara zititaweho uko bikwiye zibasira abantu bagera kuri miliyari 1.5 zigateza ubumuga, gucika ingingo, ubukene buhoraho, urupfu n’ibindi, ko ari yo mpamvu Leta y’u Rwanda yiyemeje kuzirandura burundu.
Ati “ U Rwanda rwakoze byinshi mu guhashya izi ndwara zititaweho uko bikwiye binyuze mu gutanga ibinini by’inzoka, kuzamura ibipimo by’isuku n’isukura, ubukangurambaga, kuvura no gukurikirana izi ndwara. Ibi byagezweho biragaragaza imbaraga z’ubuyobozi bwiza dufite mu gihugu, imikoranire myiza n’uruhare rwa buri muturarwanda.’’
Dr. Mukagatare yagaragaje ko nubwo hari ibyakozwe hakiri indwara zikigaragara cyane nk’inzoka zo mu nda, Bilharziose, kurumwa n’inzoka zifite ubumara, ibisazi by’imbwa, ibibembe, imidido, ubuheri n’izindi.
Yavuze ko uyu munsi mpuzamahanga ubafasha mu kwigenzura, kureba ibibura ku ntego Igihugu cyihaye cyo kuba cyazirandura no kunoza ingamba kugira ngo hagerwe kuri izi ntego bitarenze mu 2030.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo, yashimiye uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurandura izi ndwara zititaweho uko bikwiye, ko abazirwaye bitabwaho cyane kandi akenshi ko bazivurwa bagakira.
Dr. Chirombo yifashishije uburyo u Rwanda rwaranduye indwara y’umusinziro avuga ko n’izindi bishoboka ko rwazirandura mu gihe habaye gukorera hamwe buri wese akumva ko kuzirwanya ari ingenzi.
Nyirabyenda Josiane utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, yavuze ko indwara zititaweho atari azizi cyane, aho iyo yari azi ari inzoka zo mu nda gusa.
Ati “Baduha ibinini buri mezi atandatu mba numva bihagije. Izindi ndwara rero haracyari abumva ko kuzivuza bihenze, Leta niyongere ubukangurambaga, imanuke hasi mu baturage.’’
Kugeza ubu u Rwanda rwabashije guhashya indwara z’umusinziro nkuko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, u Rwanda rwagabanyije umubare w’abantu bazahazwaga n’inzoka zo mu nda uva ku bantu 66% mu 2020 ugera kuri 39%.
Rwagabanyije kandi umubare w’abarwaraga ibibembe bagera kuri 30% mu 2025. Ibinyoro byarahashyijwe ku buryo bitakivugwa mu Rwanda.
Abayobozi batandukanye bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititaweho wizihirijwe mu Ruhango

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *