skol
fortebet

Indimi 5 wakoresha ukabasha guhuza n’umukunzi wawe bitakugoye.

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri ubu usanga abantu benshi bagorwa no kumenya ikintu bakora kugirango umukunzi wabo ahore anezerewe nyamara ntago bigoye hari indimi eshanu ushobora gukoresha zikagufasha kumenya urwo umukunzi wawe yumva vuba ndetse rukamuha ibyishimo .

Sponsored Ad

Hari uburyo bwinshi bushobora kugufasha kumenya uburyo wakwitwara k’umukunzi wawe kugirango ahore anezerewe, usanga kenshi abantu bajya murukundo ariko bataziranye bikababera imbogamizi zikomeye kugirango bahuze rimwe na rimwe hakazamo kubangamirana ariko nyamara batabizi kuko uzasanga buri wese ashaka gutwara undu muburyo bwe bitewe nicyo we akunda ariko akirengagiza ko uwo arimo atwara gutyo nawe afite icyo akunda.

Uburyo 5 buzagufasha kumenya icyo umukunzi wawe agukeneyeho murukundo:

1. Amagambo meza ( Words of affirmation): Hari abantu uzasanga bakunda amagambo meza kuruta ibindi byose wamukorera murukundo kuburyo iyo wamubwiye neza biba bihagije kuri we ndetse akanyurwa n’urukundo arimo.

2. Igihe (Quality time): Mu rukundo uzasanga hari umuntu unezezwa nuko wamuhaye igihe rimwe na rimwe akabona ko hari nibyo wigomwe kugirango mube muri kumwe cg umwumve icyo gihe iyo wabikoze rwose ntakabuza urukundo rwanyu ruraryoha kuko muba mwishimye.

3. Kumufasha ( Acts of service): Murukundo uzasanga hari umuntu unezezwa nuko mwashyize hamwe mugafatanya mu buzima bwe bwaburi munsi ukamwereka ko muri kumwe kuko bimufasha kudacika intege kuko aba yumva ko hari umuntu umushyigikiye.

4. Impano ( Receiving gifts): Uzasanga kandi mu rukundo hari abantu banezezwa nuko wabahaye impano akenshi abantu nkabo ntanubwo bareba ingano cg se agaciro ifite ahubwo icyo baha agaciro cyane n’uburyo wabazirikanye akanyurwa nicyo umuhaye kandi mukabaho mwishimye.

5. Kumukoraho (Phyisical Touch) : Mu rukundo kandi uzasanga hari abanezezwa nuko wabakozeho akanyurwa nabyo kandi nawe ukishimira ibyishimo by’umukunzi wawe.

Menya ururimi umukunzi wawe yumva kurusha izindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa