skol
fortebet

Kuririmba bifitiye akamaro ki umubiri wacu?

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuririmba ni kimwe mu bigize gahunda hafi ya zose zo mu buzima bwacu bwa buri munsi usanga kuririmba ari ikintu gikomeye ndetse dusanga mu bikorwa byinshi binyuranye harimo ibirori bitandukanye ndetse nibindi byinshi

Sponsored Ad

Igihugu kiba gifite indirimbo yubahiriza igihugu, itsinda runaka ryaba ishyaka cyangwa ikipe y’umupira bigira indirimbo zibisingiza.

Si aho bigarukira kuko nta torero cyangwa idini na rimwe wasanga ritagira indirimbo ndetse by’umwihariko ugasanga rifite na za korali zitandukanye zifasha mu masengesho.

Mu muco naho indirimbo zirakoreshwa cyane. Hari izikoreshwa twashyingiye umugeni, hakaba n’izikoreshwa habaye ibyago turi gushyingura. Iyo turaye umuhuro turara turirimba ndetse niyo turaye ikiriyo ntibitubuza kubikora.

Indirimbo zibamo ibice binyuranye hakaba izo turirimba twishimye, izo turirimba dushavuye, izo turirimba dusingiza, izo turirimba tunenga cyangwa tugaya, n’izindi.

dore akamaro kuririmba bidufitiye mu buzima bwacu bwa buri munsi

Kongerera ingufu ubudahangarwa

Ubushakashatsi bwakorewe muri University of Frankfurt, bwagaragaje yuko kuririmba bigirira akamaro kanini ubudahangarwa bwacu. Bwagaragaje ko nyuma yo kuririmba cyangwa gusubiramo indirimbo runaka igihe kirekire igipimo cy’umusemburo wa Immunoglobulin A kizamuka kandi uyu musemburo ugira uruhare runini mu budahangarwa. Igitangaje ni uko bwagaragaje ko kumva umuziki ariko wowe utaririmba ntacyo bikora kuri uyu musemburo, byerekana itandukaniro hagati yo kuririmba no kumva umuziki.

Kuririmba ni siporo

Ku bantu basheshe akanguhe, abafite ubumuga kimwe n’abandi batabasha gukora siporo, iyo baririmbye nabo baba bakoze siporo.
Si kuri bo gusa nyamara kuko no ku bantu bafite ubuzima bwiza kuririmba bituma ibihaha byaguka nuko ukinjiza umwuka uhagije. Ibi rero bifasha amaraso gutembera neza ndetse binatuma igicamakoma (diaphragm) gikora akazi kacyo neza. Biterwa nuko mu kuririmba winjiza umwuka mwinshi wa oxygen kurenza mu zindi siporo kandi uyu mwuka niwo ufasha umubiri mu gukora ingufu ukeneye gukoresha

Bifasha kugororoka

Kugororoka bivugwa hano ni ukuba iyo uhagaze uba udahetamye cyangwa ngo ube uhengamye. Kuko akenshi bikorwa umuntu ahagaze, uko ubigira akamenyero n’umubiri wawe ugenda ugororokeramo bityo intugu n’urutirigongo bikaringanira neza.

Bifasha gusinzira neza

Nkuko inkuru yo mu kinyamakuru ibigaragaza, Daily Mail Online, abahanga bemeza ko iyo uririmba bifasha imikaya yo mu muhogo gukomera no gukora neza bityo bikarinda kugona no guhera umwuka iyo usinziriye. Niba rero wiyiziho icyo kibazo ni byiza ko mbere yo kuryama ubanza ukaririmba, indwara yazakira nta wundi muti ufashe.

Birwanya kwiheba no kwigunga

Iyo uririmba umubiri wawe urekura imisemburo izwi ku izina rya endorphins ikaba imisemburo ituma umubiri umererwa neza, ndetse ukagira ibyishimo. Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko agace ko mu gutwi kazwi nka sacculus nako kabigiramo uruhare kuko uko uririmba bikagiraho ingaruka nziza. Si ibyo gusa kuko bituma igipimo cya cortisol, umusemburo utera stress, kijya hasi bityo bigafasha imikaya kuruhuka. Uko waririmba kose, indirimbo waririmba yose, byose bifasha roho yawe kujya ahandi hantu heza, ukumva uratuje.

Bifasha ubwonko kuba maso

Kuririmba nkuko twabibonye bituma oxygen yinjira mu mubiri iba nyinshi. Ibi rero bituma amaraso atembera neza ndetse akagera mu bwonko ku gipimo gihagije. Ibi bifasha gutekereza, kuba maso no kwibuka vuba. Ndetse umuryango uzwi nka Alzheimer’s Society washyizeho icyitwa “Singing for the Brain” mu Kinyarwanda twakita “kuririmbira ubwonko” bikaba bifasha abafite ikibazo cyo kwibagirwa kuba bakongera kwibuka

Kuringaniza gutera k’umutima

Abashakashatsi bavumbuye kandi yuko iyo abantu bari kuririmbira hamwe icyarimwe, usanga imitima yabo iri gutera ku kigero kimwe ndetse n’uburyo bahumeka bukaba bungana. Uburyo umutima utera bukaba buterwa n’injyana y’indirimbo naho uko uhumeka bikaba biterwa n’uburyo uririmbamo niba uri wenyine cyangwa se muri benshi.

Byongera icyizere cy’ubuzima

Ubushakashatsi bwakozwe ku ufatanye hagati ya Kaminuza ya Harvard n’iya Yale bugatangazwa mu 2008 bwagaragaje ko byongerera abantu kurama. Ibi bikaba biterwa nuko kuririmba byo ubwabyo ari siporo ku bantu bose noneho bikaba binongerera umubiri ubudahangarwa kandi bikaba birwanya kwiheba ndetse bigafasha mu mikorere myiza y’ubwonko n’umutima

Uretse ibyo byiza bifitiye umubiri wacu, kandi byongera ubusabane hagati y’abahuriye muri korali imwe cyangwa baririmba bimwe, birasusurutsa, ndetse byongera akanyamuneza mu muryango

Nkuko twabibonye dutangira, ahantu hose waririmba , mu bintu byose waririmba. Ntibisaba kugira ijwi ryiza cyangwa kuba umuhanga mu kwandika indirimbo, kuko “udafite ize aririmba iz’abandi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa