skol
fortebet

Menya akamaro kihariye k’umuneke utari uzi ku buzima bwa muntu

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uretse kuba umuneke ufatwa nkurubuto ufite akamaro kenshi ku buzima bwa muntu benshi batazi birimo kuba ufasha kurwanya indwara nyinshi zataka umubiri.

Sponsored Ad

1.Imineke ni ivomero ry’intungamubiri karemano,bityo iyo uriye byibura imineke 2 izagutera imbara zo gukora imwe mu mirimo cyangwa imyitozo mu gihe kingana n’isaha imwe utarananirwa cyangwa ngo usonze,ndetse imineke irinda imitsi guhimanirana.

2.Imineke kandi ikungahaye ku isukali idatera diyabete ndetse ikagira umunyu mucye bityo imineke ituma amaraso atembera neza mu mubiri kandi ikakurinda indwara y’umutima.

3.Imineke izagufasha kugabanya ubushyuhe muri wowe mu gihe cy’ubushyuhe ndetse no mu gihe warwaye indwara ituma ushyuhirana cyane.

4.Imineke kandi buriya ngo ni myiza ku mugore utwite,kuko imufasha kurwanya uburwayi bwa mu gitondo,ndetse ituma n’umubiri we utabyimbabyimba.

5.Imineke ni isoko y’umunezero,bityo mu gihe uzajya ubabara ujye ufata byibuza umuneke umwe uzagufasha kugaruka mu bihe by’umunezero,kuko umuneke wuzuye intungamubiri zifasha ubwonko gutuza.

6.Imineke ikungahaye kuri Antioxidanta ishobora kugufasha kurwanya indwara z’ibyuririzi ngo utazandura.

7.Kurya imineke bizagufasha kubaka amagufa yawe maze agakomera,kandi bizakurinda indwara z’amaso ndetse imineke izagufasha kurwanya indwara ya Cancer kugira ngo itinjira mu mubiri wawe.

8.Kandi imineke niyo nzira yonyine yumwimerere yo kurwanya indwara yo kutituma “Constipation”,kuko iyo uri umuneke ubigufashamo.

9.Imineke kandi irakenerwa cyane ku bakobwa bageze mu gihe cy’imihango,kuko iyo bageze muri icyo gihe imineke ibafasha kutava cyane ndetse ikamugabanyiriza uburibwe mu gihe cy’imihango.

10.Imineke ni myiza ku bwonko,kuko Imineke ifasha inzira z’umubiri zohereza umwuka mu bwonko gukora neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa