skol
fortebet

Menya amakosa akomeye abantu bakora nyuma yo gushakana aho gukomeza urukundo bakarusenya

Yanditswe: Monday 04, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Akenshi urukundo rw’abantu batarabana nk’umugore n’umugabo usanga ruba ruryoshye kuruta urukundo rw’abamaze gushyingiranwa bitewe n’ibintu bimwe n’abimwe bita bito bakananirwa kubyitaho bikarangira urukundo rwabo rugenda ruyoyoka nyamara batazi ikibitera.

Sponsored Ad

Hari ibintu abantu bamaze kubana barekera kwitaho ariko ntibamenye ko ari amakosa akomeye ashonbora gutuma urukundo rwabo rushira cyangwa bikaba byanabasenyera.

1. Kwita kubibi by’uwo mwashakanye kuruta uko wakita kubyiza afite

Gukundana n’umuntu mutarabana n’igice kimwe kandi cyoroshye, ariko iyo mumaze kubana ntago biba byoroshye nka mbere, kuko iyo wamaze kubana n’umuntu nibwo ubasha kumenya neza umuntu mubana uwo ari we, rimwe na rimwe uzabona ibintu bibi utari uzi ko afite kimwe n’uko uzasanga hari ibyiza afite, rero amwe mu makosa akomeye abantu bakora n’ukwita kuruhande rubi rw’umuntu kuruta kwita kubyiza afite kandi iyo bimeze gutyo biroroshye cyane kuba urukundo rwanyu rwagabanuka cyangwa bikagusenyera mu buryo bworoshye n’intonganya za buri munsi.

2. Kugabanya kwiyitaho no kwita k’uwo mwashakanye nka mbere

Akenshi usanga abantu iyo bamaze kugera murugo bakora icyo twakwita ’kwirara’ kumbande zombi, niba ubanye n’umuntu ntago bikwiye kuguha uburenganzira bwo kugabanya kwiyitaho nka mbere ni byiza ko umukunzi wawe ahora akubona usa neza nka mbere byanakunda ukarushaho, ikindi usanga abantu babanye bagabanya kwitanaho ubwabo kandi nyamara nibwo byakarushijeho kugirango mubashe gukomeza urukundo rwanyu rw’igihe kirambye.

3. Kugabanya ibiganiro mugirana

Bibaho kenshi ko abantu bamaze kubana usanga buri wese yihugiraho ntabone umwanya uhagije wo guhereza umukunzi we kugirango baganire ariko siko byakagenze, ni byiza ko ugira umwanya uhagije wo kuganira n’umukunzi wawe no kumusangiza buri kintu cyose cyakubayeho k’umunsi, uko mugirana ibiganiro byinshi birushaho kubafasha gutekereza igkwiye gukorwa kandi cyabateza imbere, ariko iyo mutaganira ngo muhuze ibitekerezo muhora ahantu hamwe.

4. Kudaca bugufi

Abantu babana banyura muri byinshi ibyiza n’ibibi, iyo hatabayeho guca bugufi hari ibyo muhura nabyo aho kubishakira umuti bikongera ikibazo kubera kumva ko buri wese ari mukuri bituma niyo haje ikibazo aho kugirango mukiganireho mugitonganira, ni byiza ko mugihe wamaze kubana n’umukunzi wawe ukomeza kumwubaha kandi ugaca bugufi ukamwumva mu gihe afite igitekerezo runaka cyabateza imbere, byaba ngombwa ko umwunganira ukirinda kuvugira hejuru.

5. Gufuha cyane

Abantu benshi bibwira ko kuba wafuhira umuntu mubana aribyo bisobanura urukundo ariko sibyo, mbere yo gufa wakabaye utekereza impamvu yaguhisemo ukabyubaha ukabiha agaciro ibyo byonyine bishobora kugufasha kwiyizera no kugirira ikizere uwo mwashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa