skol
fortebet

Menya amakosa umukobwa utarashaka ashobra gukora bikamuviramo kugumirwa

Yanditswe: Friday 29, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakobwa batarashaka abagabo, benshi bakunze kubafata nk’abantu babeshya cyangwa se batagira gahunda, rimwe na rimwe niyo bakoze amakosa batabishaka, kwemera ko bibagwiririye muri iyi minsi biragorana, gusa si bose.

Sponsored Ad

Iyo ugiye kureba usanga abakobwa burya hari amakosa bahuriyeho gusa usanga bataba babizi buri umwe akagira ngo ni uko yitereye nyamara ugasanga 90% byabo niko baba bameze muri kamere yabo.

1. Bahoza igitutu ku basore bakundana

Iyo umukobwa akundanye n’umusore igihe kinini atangira kugenda amushyiraho igitutu ngo bakore ubukwe kuko aba yumva ko iby’urukundo rwabo bisa nk’ibyarambiranye.

2. Bumva ko bashobora guhindura imico y’umusore uwariwe wese

Umukobwa utarashaka umugabo aba yumva uwariwe wese azahura nawe azabasha kwihanganira imico ye ndetse akumva ko azabahindura uzaba adafite imyitwarire myiza, nyamara siko biri kuko hari abantu utabasha guhindura niyo wateka ibuye rigashya.

3. Baba bumva ko imyaka ariyo igaragaza ko umuntu agomba gukora ubukwe

Muri kamere y’abakobwa habamo akantu ko kumva ko hari imyaka ntarengwa bagomba kugeza bakubaka ingo ndetse bakumva ko iyo umuntu yayirengeje aba yatangiye gukecura, Abakobwa kandi bumva ko nta hantu baba bahuriye n’abasore bangana mu myaka.

4. Bamwe bahora bifuza byinshi ku musore bakundana

Abakobwa bamwe baba bumva bifuza ibya mirenge ku basore bakundana ndetse bigatuma urukundo rwabo rudatera kabiri. Iki nacyo kiri mu bintu abakobwa bamwe bagenda bahuriraho n’abandi.

5. Bibeshya ko amafaranga agura urukundo

Abakobwa benshi baba bumva kugira umusore mukundana ufite amafaranga arirwo rukundo nyamara baba bibeshya cyane kuko abasore bafite amafaranga baba birukirwa n’abakobwa benshi bayabifuzaho, rero abakobwa bagomba kumenya ko gukundana by’ukuri byiza atari ukugendera ku ma modoka kanaka afite cyangwa amazu n’amafaranga ahubwo icya mbere bakamenya ko ari ugufatanya no gukundana bya nyabyo kurusha kumva ko umusore ufite amafaranga ari we muzashobokana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa