Menya impamvu ituma abagore bazana ibintu by’umweru mu gitsina
Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

Hari ubwo ubona ibintu by’umweru bituruka mu myanya yawe y’ibanga cyane cyangwa ukabibona ku nshuti yawe, umwana wawe n’abandi ntubashe kumenya impamvu yabyo. Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu yabyo.
Akenshi abagore bahura n’ibi mu gihe cya mbere y’imihango yabo, ndetse bikaza bifite impumuro itari nziza.
Abahanga bemeza ko kugira ‘White Discharge’ ari byiza ku rundi ruhande, n’ubwo bifite n’ingaruka cyane bikaza byerekana uburwayi runaka.
Zimwe muri ‘Disharge’ ziba ari umweru cyane ziva mu gitsina cy’umugore/umukobwa zizwi nka ‘Leukorrhea’ ziba zirimo za bagiteri ziba ziturutse mu myanya y’ibanga y’umugore.
Akenshi bigaragara mu gihe umusemburo wa ‘Progesterone’ wazamutse ku kigero cyo hejuru.
DORE IBINTU BITERA IMYANYA Y’IBANGA Y’ABAGORE GUKORA ‘DISCHARGE
1. Kwifungisha cyangwa kuboneza urubyaro
Iyi ni imwe mu mpamvu zikomeye zishobora gutera kuba hasohoka ibintu by’umweru, cyangwa bifite irindi bara bikava mu gitsina. Kuba uwo mugore yarifungishije cyangwa yaraboneje urubyaro, ni imwe mu mpamvu zikomeye.
2. Infection
Iyi ni indwara abagore benshi bahura nayo gusa igaterwa n’impamvu zitabarika bitewe n’imiterere y’umubiri w’umugore, cyangwa uburyo yitwaye mu gihe runaka. Kuba yabona ‘Discharge’ mu myanya ye y’ibanga nabyo byabitera.
3. Impamvu zisanzwe
Aha bavuga ko bishobora kuza nyuma cyangwa mbere y’imihango y’umugore runaka.
Izi ‘White Disharge’, ntabwo ari mbi cyane, ntabwo ziremereye, muri make nta kibazo cyihariye zatera ku mugore, uretse kumwereka inzira y’icyo akurikizaho.
Niba warigeze guhura n’iki kibazo ukabona biza mu buryo bukabije, urasabwa kujya kureba umuganga akagufasha kumenya impamvu yabyo kugira ngo hato na hato bitazakuviramo uburwayi bukomeye.
Inzira yonyine yo kubyikuraho ni ukugira isuku cyane ku myanya y’ibanga, kunywa amazi ahagije kandi kenshi buri munsi, ndetse no kureba muganga igihe ubona bikomeje.
Ubusanzwe umuntu wese asabwa kunywa amazi ahagije buri munsi (hagati ya litiro 1,5 kugeza kuri 2) ariko by’umwihariko ku mugore cyangwa umukobwa, ni byiza kunywa amazi cyane kandi buri gihe kuko anamufasha kwirinda uburwayi bumwe na bumwe harimo na infection.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *