skol

Menya uko unywa amazi: igihe cyo kuyanywa, ingano yayo n’akamaro bigufitiye

Yanditswe: Friday 07, Jul 2023

featured-image

Amazi ni ingenzi ku buzima bwa muntu, nubwo bivugwa ko nta ntungamubiri agira, ariko ni ngombwa kuyanywa kenshi kuko umubiri w’umuntu ugizwe hagati ya 60 % na 70 % n’amazi.
Abahanga bemeza ko mu gihe cy’ubushyuhe buringaniye, umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari hejuru ya litiro ebyiri ku munsi. Ubusanzwe umubiri w’umuntu utakaza Litiro imwe y’amazi mu nkari ndetse andi mazi angana atyo atakara binyuze mu byuya, mu myanda yo ku musarane ndetse no mu mwuka duhumeka. (Aho ushobora kubibona (…)

Amazi ni ingenzi ku buzima bwa muntu, nubwo bivugwa ko nta ntungamubiri agira, ariko ni ngombwa kuyanywa kenshi kuko umubiri w’umuntu ugizwe hagati ya 60 % na 70 % n’amazi.

Abahanga bemeza ko mu gihe cy’ubushyuhe buringaniye, umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari hejuru ya litiro ebyiri ku munsi. Ubusanzwe umubiri w’umuntu utakaza Litiro imwe y’amazi mu nkari ndetse andi mazi angana atyo atakara binyuze mu byuya, mu myanda yo ku musarane ndetse no mu mwuka duhumeka. (Aho ushobora kubibona neza iyo uteze indorerwamo ku munwa ugahumeka).

Hari impamvu nyinshi zituma umubiri wa muntu ukenera amazi menshi

Mu gihe cy’ubushyuhe, mu gihe uri gukora imirimo isaba ingufu, mu gihe umuntu yihagaritse, mu gihe umuntu arwaye. Umuntu wese akenera ikigero cyihariye cy’amazi bitewe n’ibiro, imiterere y’ikirere utuyemo ndetse n’uburyo umuntu abaho; imirimo akora n’ibindi.

Brad Kolowich, Jr. umutoza w’imyitozo ngororamubiri ukorera muri Leta ya Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umunyamakuru w’inzobere mu biganiro by’ubuzima, Robert J. Davis bemeza ko umuntu agomba kunywa amazi menshi cyane mu gihe ari gukora imyitozo ngororamubiri.

Agaragaza ingano nyayo y’amazi umuntu agomba kunywa mu gihe ari mu myitozo ngororamubiri, bakavuga ko atari ngombwa kunywa icupa ryose ry’amazi mu gihe wakoze imyitozo itarengeje isaha. Mu gitabo cyabo cyitwa “Fitter Faster: The Smart Way to Get in Shape in Just Minutes a Day”, bagaragaje ko mu gihe umuntu yakoze imyitozo ngororamubiri itarengeje iminota 60, icupa ry’amazi rya mililitiro 500 riba rihagije.

Ni mu gihe Robert J. Davis na Brad Kolowich, Jr.,nabo bagaragaje ko kunywa amazi menshi uri gukora imyitozo ngororamubiri bishobora gutera ibibazo.

Ingano y’amazi Umuntu agomba kunywa bijyanye n’ibiro bye

Nkuko tubikesha kigalilive.com, Umuntu utanywa amazi menshi usanga ahorana umunaniro ukabije, kuribwa bya hato na hato, umutwe udashira, Kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye n’izindi ngaruka, gusa umuntu unywa amazi neza kandi ku gihe ahorana ubuzima buzira umuze.

Ni byiza ko umuntu abasha kumenya ingano y’amazi akwiye kunywa bitewe n’ibiro bye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza, butarangwamo n’indwara zidasobanutse.

Dore rero ingano y’amazi ukwiye kunywa bitewe n’ibiro ufite:

Umuntu ufite ibiro 36 Agomba kunywa Litiro 1.2 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 45 Agomba kunywa Litiro 1.5 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 54 Agomba kunywa Litiro 1.7 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 63 Agomba kunywa Litiro 2 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 72 Agomba kunywa Litiro 2.3 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 81 Agomba kunywa Litiro 2.6 z’amazi k’umunsi
Umuntu ufite ibiro 91 Agomba kunywa Litiro 3 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 100 Agomba kunywa Litiro 3.3 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 109 Agomba kunywa Litiro 3.5 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 118 Agomba kunywa Litiro 3.8 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 127 Agomba kunywa Litiro 4.2 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 136 Agomba kunywa Litiro 4.5 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 145 Agomba kunywa Litiro 4.7 z’amazi k’umunsi,

Ibitekerezo

  • None se ko ndeba uyu wa 145kg ari hafi kunganya amazi ninka.
    Murakoze kuduhugura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa