Padiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye ku mirimo ye kubera ibintu bibiri yari arambiwe
Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2022
Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yeguye muri uwo muhamagaro.
Niwemushumba yari amaze muri uwo muhamagaro imyaka 15.
Mu ibaruwa y’isezera rye yandikiye Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri Musenyeri Harorimana Vincent,kuwa 06 Ukuboza 2022,yavuze ko hari ibyo adashobora kwihanganira birimo uburyarya n’ubwibone.
Padiri Niwemushumba usanzwe aba muri Autriche aho yigaga muri Kaminuza ya Vienne, ari naho yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe,yavuze ko igihe amaze i (…)
Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yeguye muri uwo muhamagaro.
Niwemushumba yari amaze muri uwo muhamagaro imyaka 15.
Mu ibaruwa y’isezera rye yandikiye Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri Musenyeri Harorimana Vincent,kuwa 06 Ukuboza 2022,yavuze ko hari ibyo adashobora kwihanganira birimo uburyarya n’ubwibone.
Padiri Niwemushumba usanzwe aba muri Autriche aho yigaga muri Kaminuza ya Vienne, ari naho yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe,yavuze ko igihe amaze i Burayi cyamuhumuye amaso aratekereza,aranashishoza abona ko adakwiye gukomeza uyu muhamagaro.
Yavuze ko kubera uburyarya n’ubwibone bikomeje kwiyongera muri Kiliziya gatolika yahisemo kwegura ku mirimo ye.
Ati "Neguye ku murimo w’ubusaseridoti nari mazemo imyaka 15 ndetse n’izindi nshingano zose nari narahawe kugeza ubu."
Ibitekerezo
Umutima wa muntu niwo uyoba ntacyo idini ryagufasha jye ndumva harimo gusebanya ese yazadukoreye ikegeranyo cy,ubuyobe bwa catholique atanga ningero? esubwo wavugako uvuye mubuyobe ukaba aribwo ugiye kurohama burundu?wanga umudamu uguguna amagufwa.....!uzabe warahisemo neza ntuzicuze.bay