Pasiteri yajyanwe mu nkiko azira gusambanya abayoboke be ababeshya ko Imana ibaha umugisha
Yanditswe: Saturday 09, Oct 2021
Umupasiteri w’ahitwa Thyolo muri Malawi yagejejwe imbere y’urukiko kubera icyaha akekwaho cyo kuryamana n’abagore bo mu itorero rye ababeshya ko nibemera ko abasambanya Imana ibaha umugisha.
Pasiteri uzwi ku izina rya Wyson Bellow yatawe muri yombi ku wa kane nyuma y’ikiganiro cyitwa Zilipati yatambukije ku cyumweru kuri MIJ FM.
Binyuze muri iki kiganiro,abashinzwe umutekano bamenye ko asambanya abagore n’abakobwa mu itorero rye, ababwira ko binyuze muri icyo gikorwa, ’bazahabwa umugisha kandi (...)
Umupasiteri w’ahitwa Thyolo muri Malawi yagejejwe imbere y’urukiko kubera icyaha akekwaho cyo kuryamana n’abagore bo mu itorero rye ababeshya ko nibemera ko abasambanya Imana ibaha umugisha.
Pasiteri uzwi ku izina rya Wyson Bellow yatawe muri yombi ku wa kane nyuma y’ikiganiro cyitwa Zilipati yatambukije ku cyumweru kuri MIJ FM.
Binyuze muri iki kiganiro,abashinzwe umutekano bamenye ko asambanya abagore n’abakobwa mu itorero rye, ababwira ko binyuze muri icyo gikorwa, ’bazahabwa umugisha kandi basigwe amavuta’.
Bivugwa ko pasiteri yasambanyirizaga aba bagore mu bihuru cyangwa mu mazu y’amasengesho
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu cya Malawi, James Kadadzera yemeje ko uyu mupasiteri ari gukurikiranwa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Ku bwa Kadadzera, ngo uyuPasiteri azabazwa kuri ibi birego byo gusambanya aba bagore abatekeye umutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *