skol

RBC yaburiye abahinga mu bishanga bambaye ibirenge

Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyaburiye abahinga mu bishanga bambaye ibirenge ndetse nta n’uturindantoki bambaye, ko baba bafite ibyago byinshi byo kuhandurira indwara ya Bilharziose.

Ni indwara ubu igaragara mu tugari 1013 two hirya no hino mu Rwanda, bingana na 47% by’utugari twose tw’igihugu.

Bilharziose ni imwe mu ndwara zititaweho zikigaragara mu Rwanda, iterwa n’inzoka yibasira cyane abantu bavoma mu biyaga, abana boga mu mazi mabi, abarobyi ndetse n’abahinzi cyane cyane abaturiye ibishanga.

Uyu muburo watanzwe ku wa 28 Mutarama 2026, ubwo RBC n’abafatanyabikorwa batandukanye bakoreraga ubukanguramba bwo kurwanya indwara ya Bilharziose mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mareba, mu bahinga mu gishanga cya Rwabikwano gisanzwe gihingwamo umuceri.

Umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, yasobanuriye aba baturage ko iyo biherereye ku gasozi uwo mwanda umanukira mu gishanga ugasangamo utunyamushongo tugakuriramo ya magi, uje guhinga bikarangira ayihakuye.

Hitiyaremye yakomeje ati “Abahinga mu bishanga nibirinde ko umubiri wabo uhura n’amazi ku buryo twa dukoko duto tutaboneshwa n’amaso nituza muri ya mazi, dusanga umuntu yambaye uturindantoki na bote. Turakangurira abaturage kwirinda kujya mu bishanga batambaye bote cyangwa uturindantoki.’’

Hitiyaremye yakomeje avuga ko RBC ifite gahunda yo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Urugaga rw’Abikorera, PSF, amakoperative y’abahinzi b’umuceri n’abarobyi kugira ngo hashakwe umwambaro uhera ku maguru ukazamuka unafite uturindantoki, ku buryo yarinda abaturage iyi ndwara.

Nzabonimpa Hegman utuye mu Murenge wa Mareba wanahuguwe ku kurwanya ahororokera iyi ndwara ya Bilharziose, yavuze ko bakomeje gutema ibyatsi biba bikikije imirima yabo, gusa avuga ko guhinga batambaye bote n’uturindantoki bigikomeje kubagora.

Ati “Iyo uhinze wambaye bote isanzwe ntabwo bikunda. Iyo ushinze ikirenge mu murima, iyo uzamuye yo isigaramo. Leta nishake izindi nkweto abahinzi twakoresha wenda bizakunda, gusa nanavuga ko natwe turi kongera isuku twirinda kwiherera ku gasozi, twongereye ubwiherero hano ku gishanga.’’

Sebatege Jean Damascene na we yavuze ko Leta ikunze kubaha ibinini rimwe mu mwaka ariko ko ibijyanye no guhinga bambaye bote bikigoranye.

Yagize ati “ Izi nkweto zisanzwe bashaka ko twambara ntabwo wazitambukana mu muceri watebera, ahubwo twajya inama ko badushakira izindi nkweto zabugenewe.’’

Kugeza ubu mu Karere ka Bugesera abarenga ibihumbi 230 bahawe ikinini cya Praziquantel kivura indwara ya Bilharziose igaragara mu tugari 43 two muri aka karere, aho utwinshi ari udukora ku bishanga.

Ibimenyetso by’ibanze bya Bilharziose harimo guhinda umuriro cyane, kuribwa umubiri wose, kwishimagura umubiri wose, kuribwa mu nda, kwiherera umwanda urimo amaraso, kubyimba inda n’ibindi.

Bilharziose ni imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye zikigaragara mu Rwanda. Yandurwa n’abarenga miliyoni 240 ku mwaka ku Isi hose, ikica abari hagati 4000 n’ibihumbi 200, ikanatera ukugwingira kw’abana.

RBC yasabye abahinga mu bishanga kwirinda kujya mu murima batambaye bote kuko byabafasha kwirinda Bilharziose

Utunyamunshongo ni two Bilharziose ikuriramo

Umukozi muri RBC mu gashami gashinzwe gukurikirana indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye yasabye abahinga mu bishanga kwirinda kujyayo bambaye ibirenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa