skol
fortebet

Rulindo: Yatwe inda ku myaka 13, umwana arapfa anashyingurwa badapimye DNA

Yanditswe: Thursday 21, Oct 2021

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kisaro, akarere ka Rulindo hari umukobwa watewe inda afite imyaka 13. Ubwo hategurwaga igikorwa yo gupima ADN n’umumotari wakekwaga, umwana yarapfuye na motari arabura. Ubuyobozi buvuga ko yongeye kuboneka, afashwe basanga ibitaro bidafite ibipimo by’umwana; ararekurwa.

Sponsored Ad

Mamita (niryo zina twamuhitiyemo), wigaga ku mashuri ya Murama, abana na mukase kuko nyina yitabye imana, ariko kuva akibyara akaba yarahawe inzu ye n’inkono ye ku muharuro w’iwabo.

Ubwo umunyamakuru yahageraga, igikoni cy’uyu mukobwa nticyari cyubakiye, yari amashyiga ari hanze ku gasozi, hamwe yatekaga izuba rimumena agahanga, cyangwa imvura yaho imuri ku mugongo. Ikindi akarara mu nzu ya wenyine afite ubwoba kuko akiri umwana.

Umwana yapfuye amarabira, buri buke hagapimwa ADN

Umugabo ushyirwa mu majwi gutera uyu mwangavu inda, ni Mvunabandi bakunze kwita Gakuta wari umumotari muri santeri ya Kisaro. Uyu Gakuta wo mu kagari ka Mubuga muri uyu murenge, ngo yategeraga umwana igare bagahurira ahitwa mu Gako (ni hagati ya Mubuga na Kisaro), akamugurira amandazi, ubundi akamwizeza kuzamugurira imyenda y’ishuri.

Imbarutso yo gusurwa, ni umurambo w’umwana we wari umaze ukwezi mu bitaro bya Byumba aho wari wagiye gupimwa ngo barebe icyamwishe; banafate ibipimo ku turemangingo twe (AND) hagamijwe gushaka isano afitanye n’ukekwa kuba Se.
Aganira n’umunyamakuru, amagambo ntiyasohokaga neza kubera agahinda aterwa no gupfusha umwana, kutabona umurambo ndetse no gutoroka k’uwamuteye inda. Amaso arabyimbye kandi aratukuye, kubera kurara arira no guhangayika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa