U Rwanda rwahawe na BAD miliyari 43 Frw yo guteza imbere ubuvuzi
Yanditswe: Saturday 31, Jan 2026
Banki y’Amajyambere ya Afurika yemeje miliyoni 29,85$ (arenga miliyari 43,5 Frw) yo gufasha Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi (Center of Excellence in Biomedical Engineering and E-Health: CEBE) kibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, gutanga ubumenyi mu by’ubuvuzi bugezweho.
Mu Ukuboza 2023 mu cyanya cy’inganda giherereye i Masoro ni bwo huzuye inyubako nshya igeretse gatanu, ikorerwamo na CEBE, mu gice cya mbere cyayo cyuzuye gitwaye miliyoni 21$ (arenga 27 Frw y’ubu).
CEBE itanga serivisi zirimo gukora ibikoresho byo kwa muganga, ikoranabuhanga mu buvuzi havurwa abari kure (e-health) no gufasha abahoze barwaye gusubira mu buzima busanzwe bakongera kwigirira akamaro.
CEBE inatanga amasomo ku mu kurema abahanga bazajya bakora iyo mirimo cyane cyane Abanyarwanda na cyane ko usanga mu Rwanda no mu Karere ababizobereyemo ari mbarwa.
CEBE yinjiye mu cyiciro cya kabiri kizafasha gutuma ikora neza, ubushakashatsi buhanga udushya bugahabwa intebe mu rwego rw’ubuzima ha handi nk’urugingo rw’umuntu rurwara hagashakwa igikoresho kizarusimbura.
Uyu mushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri UR. Biteganyijwe ko uzuzura mu 2030.
Miliyoni 24,64$ yavuye mu Kigega BAD (African Development Fund) mu gihe miliyari 5,21$ yatanzwe na BAD nyir’izina, asigaye atangwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Iki gice cya kabiri cy’iki kigo kizibanda ku gushyiraho porogaramu nshya z’imyigishirize, amahugurwa azajya ahabwa abanyeshyuri, laboratwari n’ibikoresho bigezweho.
Biteganyijwe ko hazahugurwa abanyeshuri 470 mu masomo atandukanye arimo gukora ibikoresho byo kwa muganga, ubuzima butangirwa ku ikoranabuhanga n’ibindi. Hazajya hatangwa amasomo y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza.
Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ni urubyiruko rwo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abakozi ba UR na bo bazahabwa amasomo y’impamyabumenyi y’ikirenga n’andi atangwa ku bazifite mu guharanira ho hatangwa uburezi hagakorwa n’ubushakashatsi bufite ireme.
Uyu mushinga kandi uzafasha mu mavugurura y’imfashanyigisho, ubushakashatsi buhuriweho n’ibindi bigo, gusangira ubumenyi hagati y’abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye, ubushakashatsi buhuriweho n’ibindi.
Hazashyirwaho kandi ikigo (Biomedical Innovation Park) kizafasha abanyeshuri, abashakashatsi, ibigo byigenga, gukora no kugerageza porogaramu z’ikoranabuhanga zafasha mu buvuzi.
Ibigo by’ubuvuzi na byo bizungukira muri uyu mushinga kuko bizajya bibona abahanga hafi bo gukora nk’ibikoresho byo kwa muganga byapfuye kuko ubusanzwe usanga batumizwa mu mahanga.
Abaturage bo mu byaro na bo bazafashwa cyane binyuze mu buvuzi butangwa hifashishijwe ikoranabuhanga hisunzwe uburyo bushya buzaba bwarashyizweho, bikajyana n’uko mu kwagura iki kigo bizatanga akazi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi no guteza imbere ubumenyi muri BAD Hendrina Doroba, ati “Ni ugushora imari mu guteza imbere impano, guhanga ibishya no guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Ubu CEBE ikorana n’ibitaro bitandukanye birimo ibya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ibya Butare, CHUB, iby’i Gatagara mu Karere ka Nyanza, n’iby’i Gahini, ku bijyanye n’insimburangingo. Iki kigo gifite laboratwari zirenga 12.
U Rwanda rwakiriye arenga miliyari 43 Frw yo guteza imbere ikorwa ry’ibikoresho byo kwa muganga

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *