skol

Ubusambanyi bwugarije urubyiruko bwaba buterwa na karande zo mu miryango? [VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 16, Sep 2025

featured-image

Kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi muri iki gihe, ni ubusambanyi bukabije bwugarije urubyiruko, aho usanga babwishoramo bakiri bato cyane, rimwe na rimwe abenshi bakavuga ko biterwa n’uko bakuze ndetse n’aho bakuriye.

Ibi ntibijya kure y’ubushakashatsi kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Aline Uwimana, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Ametegeko umutwe w’Abadepite, ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 bwagaragaje ko mu bantu bakora imibonano mpuzabitsina mu Rwanda, 51% bayikoze bwa mbere bafite cyangwa bari munsi y’imyaka 12.

Ubwo busahakashatsi bwerekanye ko 51% y’abantu bakora imibonano mpuzabitsina mu Rwanda, bayikoze bwa mbere bari munsi cyangwa bafite imyaka 12, 15% bayikoze bwa mbere bafite imyaka 13, 8,7% bayikoze bwa mbere bafite 14, 10% bayikoze bwa mbere bafite 15, 6,7% bayikoze bwa mbere bafite 16, 4,8% bari bafite 17, 2,2% bari bafite 18, naho 0,3% ni bo bayikoze bwa mbere bafite imyaka 19.

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC),kigaragaza ko mu myaka itatu ishize, mu bagore bose bajya gusuzumisha inda, 2% baba ari abana bari munsi y’imyaka 15.

Imibare ya RBC kandi, igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

Muri abo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29 ni rwo ruyandura cyane ndetse n’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 24. Ibyo kandi byiyongeraho kuba urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abatimipimisha ngo bamenye uko bahagaze.

Dr Anicet Nzabonimpa, Inzobere akaba n’Impuguke mu Buzima bw’Imyororokere yasobanuye ko icyo umenyereje umwana ari muto bimworohera kukimenyera, bityo ko ari na yo mpamvu humvikana abana batangira gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato bikarangira barinze basazana iyo ngeso.

Yashimangiye ko abahanga mu bijyanye n’ubuzima bagaragaza ko byakabaye byiza umuntu ashoboye kwegeza inyuma cyane igihe azakorera imibonano mpuzabitsina bwa mbere. Ati: "Ubundi nk’aho turi mu Rwanda, wakagombye gukora imibonano mpuzabitsina nibura ufite imyaka 18 kuko ariyo myaka y’ubukure amategeko y’u Rwanda yemera. Ariko bibaye byiza, wategereza ukazayikora birenze cyane kuko uko imyaka igenda iba myinshi utarakora imibonano mpuzabitsina uba uri kurengera ubuzima bwawe."

Yakomoje ku bijyanye na karande, avuga ko uko umuntu agenda aryamana n’abantu benshi ari ko agenda akurayo imyaku yatewe n’abo baryamanye na bo bagiye bavana hirya no hino. Ati: "Imibonano mpuzabitsina buriya, ni uguhuza imibiri. Niyo mpamvu iyo abantu bashyingiwe, baba babaye umwe. Kubera kwa guhuza imibiri, burya uba wabaye wa wundi."

"Ibibazo tubona ku mwana burya ababyeyi baba babifitemo uruhare. Kuko umwana niba aje ukabona arakubagana cyane cyangwa afite imico myiza cyangwa mibi, burya iba ituruka ku babyeyi, ni za karande. Hari igihe ushobora kugenda ugasanga umuntu afite n’imyuka mibi. Ni ukuvuga ngo iyo uryamanye na we nawe urabikurura."

Dr Nzabonimpa yasobanuye ko benshi mu rubyiruko bafite imbaraga n’amahirwe yo kwiteza imbere batabasha kugira aho bigeza kubera karande zituruka mu miryango yabo, ugasanga ni abantu bahora bajagaraye mu mutwe, bahorana inyatsi n’ibindi bitsikamira iterambere ryabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa