Ubushakashatsi: Abagore bo mu Rwanda bari muri ’menopause’ bahura n’agahinda gakabije
Yanditswe: Monday 13, Oct 2025
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abagore bageze mu gihe cya ‘menopause’ mu Rwanda, cyane cyane abari mu myaka 51 kuzamura, bahura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe, birimo agahinda gakabije n’umuhangayiko, bishobora gutuma bumva badakeneye kubaho ndetse bagatekereza kwiyahura.
Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 600 mu bitaro bine byo mu Rwanda birimo Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibya CHUK, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ndetse na Kaminuza ya Kigali, bukorwa n’itsinda rigari ry’abashakashatsi bo mu Rwanda no muri Amerika, barimo inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byaragaje ko 65,2% by’abagore bafite ibimenyetso by’agahinda gakabije, naho 52,2% bo bagaragaje ibimenyetso by’umuhangayiko.
Nubwo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari byinshi, ubushakashatsi bwagaragaje ko 41,2% by’abagore bahuye n’ibi bibazo bagiye kwivuza, gusa muri bo, 1,7% ni bo bahawe ‘hormonal replacement therapy’, uburyo bugamije gufasha abagore guhangana n’impinduka z’umubiri no mu mutwe.
Abahanga bavuga ko ubu buryo buba bugamije kongera imisemburo y’ingenzi mu mubiri w’umugore iba itagikora neza igihe ageze mu gihe cya ‘menopause’.
Imisemburo ya ‘estrogen’ na ‘progesterone’ iyo igabanutse, bavuga ko umugore ashobora guhura n’ibibazo birimo ubushyuhe bwinshi mu mubiri, agahinda gakabije, kubura ibitotsi no kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bikaba intandaro yo kubihirwa n’ubuzima.
Bityo ubu buryo bufasha kongera imisemburo kugira ngo umubiri usubire mu buryo usanzwe ukoramo mu gihe abaganga basanze uyu mugore akeneye ubu buvuzi.
Bimwe mu byifashisha mu gutanga ubuvuzi harimo kunywa imiti, gusiga amavuta cyangwa ‘gel’ ku ruhu, cyangwa ibikoresho bikoreshwa mu gitsina bifasha kurwanya ububabare.
Abahanga bavuga ko abenshi mu bagana kwa muganga bahabwa imiti isanzwe y’agahinda aho guhabwa ‘hormone replacement therapy’, nk’uburyo bwa mbere bwo gufasha abagore bahungabanye kubera impinduka z’umubiri bikaba intandaro y’ibibazo bikomeye.
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko kwitabira ibiganiro by’ubuzima bwo mu mutwe, gukoresha imiti neza, no gushyigikirwa n’imiryango bishobora kugabanya ibyago byo guhura n’ibitekerezo byo kwiyahura ku bagore bageze muri iyi myaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *