skol
fortebet

Menya ubusobanuro, Inkomoko ndetse n’imiterere y’abantu bitwa aya mazina(Part2)

Yanditswe: Monday 16, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nkuko dukomeza kubisabwa n’abakunzi bacu, Umuryango wabateguriye ubusobanuro, inkomoko ndetse n’imiterere y’abantu bitwa aya mazina akurikira.

Sponsored Ad

1.Albert
Albert ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rikaba rikomoka mu Budage aho riva ku ijambo ry’Ikidage Al et bert risobanura icyitegererezo, umunyacyubahiro cyangwa umuhanga.

Ibiranga ba Albert

Albert arangwa no kugira umurava, gukora cyane ndetse no kuba rwiyemezamirimo. Kwigenga biri mu miterere ye kuko akunda kurangwa no guharanira kuba umuyobozi mu bihe byose.

Ni wa muntu udapfa kuva ku izima ku bitekerezo bye. Afite ubushobozi buhambaye bwo kwisanisha n’ahantu ageze, kandi ni wa muntu wita cyane ku bantu bari kumwe kandi akabasha kubereka urukundo.

Hari bamwe mu bantu babaye ibyamamare ku isi bitwa ba Albert harimo nka Albert Camus umwanditsi w’ibitabo wanditse nka Le Malentendu na La Pesta, hari kandi igikomangoma cyo muri Monaco Albert de Mun.

Undi muntu wamenyekanye witwaga iri zina ni umuhanga mu bugenge Albert Einstein n’abandi.

2.Souleymane

Souleymane ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rikaba rikomoka mu Cyarabu aho risobanura umuntu ufite umutima wera.

Ibiranga ba Souleymane

Souleymane aba ari umuntu utangaje cyane, ni wa muntu ushobora kumara amasaha menshi yiherereye ari gusoma ibintu bimufitiye akamaro ku buryo abo bari kumwe bashobora kuyoberwa aho yagiye ari gusoma.

Arangwa n’ubushishozi ndetse iyo muhuye bwa mbere ubona ari umuntu utavuga ariko sibyo kuko azi kuvuga no kuganiriza abantu cyane abakuze. Yisanga cyane mu bugeni ndetse akunda kwigisha ibintu bitandukanye abantu bari kumwe. Akunda siporo, umuziki ndetse no kwishimira ubuzima.

Hari bimwe mu byamamare byagiye byitwa iri zina birimo nk’umukinyi wa ruhago wo muri Senegal, Souleymane Diawara n’umukinyi w’iteramakofi Souleymane Cissokho ndetse hari n’umukinyi wa filimi wamenyekanye cyane Souleymane Cissé.

3.Baptiste

Baptiste ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rikaba rikomoka ku ijambo ry’ikigereki baptizein, risobanura kwiyandikisha mu masakaramentu y’abakirisutu ubwo ni nko kubatizwa.

Ibiranga ba Baptiste

Ni umuntu abandi bagisha inama kandi agakunda gukemura amakimbirane, nta kintu afata nk’icyoroheje icyo yinjiyemo cyose agikorana imbaraga ze zose kuko yizera ko ibintu byose biva mu gukora cyane.

Hari bimwe mu byamamare byagiye byitwa iri zina nka Baptiste de Ville d’Avray umufaransa wamenyekanye mu gufotora, n’umunyamideli akaba n’umuririmbyi w’umufaransa Baptiste Giabiconi. Undi wamenyekanye cyane ni umukinyi wa ruhago Baptiste Martin.

4.Valentin

Valentin ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rikaba rikomoka ku ijambo ry’ikiratini Valens bisobanura imbaraga.

Ibiranga ba Valentin

Ba Valentin ni abantu bafite impano y’urukundo kandi bakita ku bantu batizigamye, akaba ari abantu b’abanyembaraga kuko bakunda guhatana ndetse iyo bamaze kumenya umuhamagaro wabo bashyiramo imbaraga zabo zose mu kuwukirikira.

Iri zina akenshi rifatwa nk’iry’urukundo bitewe na mutagatifu Valentin wapfuye kubera urukundo. Hari ibindi byamamare byagiye byitwa iri zina nka Valentin Sardou, umukinnyi w’amafilimi ndetse akaba n’umunyarwenya ukomeye.

Hari n’umunyamakuru wa Québec, Valentin Jautard, n’Umufaransa w’umunyabugeni Valentin Shavtcheko washinze umutwe wa Sens-Art .

5.Clémence

Clémence ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rikomoka ku magambo y’Ikigereki “Clementia” na “Clemens”, bisobanura imbabazi cyangwa ikintu kiryoshye.

Ibiranga ba Clemence

Clémence ni umuntu urangwa ni imico ishimwa na buri wese. Ni umukobwa urangwa no kuvugisha ukuri akaba umwizerwa kandi yanga guhemuka. Ni umuntu uhorana ibyishimo kandi usanga abantu bishimira kumuguma iruhande.

Arangwa no guhanga udushya ndetse no gutera imbere, ni umunyembaraga kandi yanga gukandamizwa ni wa muntu udatinya kuvuga ikimubangamiye, kandi icyo yiyemeje gukora aruhuka akigezeho.

Bimwe mu byamamare byamenyekanye kuri iri zina harimo Clémence de Habsbourg, umukobwa w’umwami Rudolf wayoboye u Budage. Undi wamenyekanye cyane ni umufaransakazi w’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore Clémence Augustine Royer.

6.Vanessa

Vanessa ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikaba rikomoka ku jambo ry’ikigereki “apporte”, bisobanura intsinzi.

Ibiranga ba Vannesa

Vanessa arangwa no kuba ari umuntu ufite inzozi kandi yizera ko ejo ari heza cyane. Uyu mu kobwa arangwa n’impuhwe nyinshi bikaba bigarazwa n’uko adakunda kubona abantu bari mu byago cyangwa babaye.

Izi mpuhwe zigaragarira mu bikorwa bye aho aba aharanira ibyishimo bya buri muntu, akora uko ashoboye ngo abantu bari hafi ye bahorane umunezero. Uyu mukobwa kandi azi kujya inama cyane kandi mu bikorwa bye arangwa n’urukundo bikaba bituma abantu benshi bifuza kubana na we.

Bimwe mu byamamare byabayeho byagiye byitwa iri zina harimo nk’umurimbyi akaba n’umukinyi w’amafilimi Vanessa Paradis. Undi wamenyekanye cyane ni Umufaransakazi w’umukinnyi wa filimi Vanessa Demouy.

7.Gisèle

Gisèle ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu rurimi rw’Igifaransa risobanura ’Urinda isezerano’. Rikomoka ku izina ry’Ikidage ’Gisil’

Ibiranga ba Gisèle

Uwitwa iri zina akunze kuba umunyabwenge, arakundwa kandi ni n’umukobwa uzi kugaragaza urukundo, bimwe bita ‘kuba romantique’. Azwiho gutekereza vuba kandi ibitekerezo byimbitse bitumutera gukomera.

Yirinda cyane imyitwarire yatuma atakaza amafaranga ye. Ni umunyampuhwe, akunda ibitabo byiza kandi yishimira ibihangano by’ubugeni, muri make akunda gukurikirana ibintu byiza byose mu buzima.

Ibitekerezo

  • Nange muzasobanurire izina aimerance

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa